NEWS
Menya uturere 10 turangwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda

Ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho mu 2017. Ni ukuvuga ko ubukene bwagabanutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.
Byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, EICV7, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu.
Muri rusange, abaturage barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka 7 ishize.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara 45,6% na Rusizi 44,2%.
Uturere 10 twa mbere tugaragaramo ubukene ni utwo mu Burengerazuba n’Amajyepfo mu gihe uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo rusange ku rwego rw’Igihugu 27,4%.
Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene 6,8%.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, atari raporo gusa ahubwo ari ibigaragaza aho Igihugu cyavuye ndetse no kwerekana intambwe yatewe mu gukomeza guharanira ahazaza heza.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurandura ubukene byose bigaragaza ibyagezweho mu myaka irindwi yashize hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya mbere cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.
Ati “Byayobowe cyane na gahunda z’ishoramari ryakozwe na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu myaka irindwi ishize. Hiyongeraho gahunda y’igihe kirekire yo kwita ku mibereho y’abaturage yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu.
Yavuze ko ibyakozwe mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda byanatanze umusanzu mu guhanga uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku baturage, guhanga imirimo n’ibindi.
Ati “By’umwihariko, nk’uko ibyavuye muri raporo bibigaragaza, umuvuduko mwiza wacu nyuma ya Covid-19, wayobowe n’ukwiyongera kw’amahirwe y’imirimo by’umwihariko ku bageze igihe cyo gukora barimo n’urubyiruko.