APR FC ntihiriwe n’urugendo rwa Rubavu itsindwa na Etincelles FC.

Ikipe ya Etincelles FC yatsinze APR FC mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026, byongera guha Rayon Sports icyizere ku gikombe. Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026 saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. […]

Continue Reading

Ghana: Umusore yatawe muri yombi azira kwiba igifaru.

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Ghana, yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imodoka y’intambara (igifaru) ya polisi, mu gace ka Nkawie, mu karere ka Atwima Nwabiagya South, mu ntara ya Ashanti. Uwo musore witwa Ebenezer Frimpong yafashwe nyuma yo gukurikiranwa n’itsinda ryihariye rya SWAT rigizwe n’abapolisi barindwi, rimufatira mu muhanda wa Abuakwa–Kumasi. Raporo ya Polisi […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yahamije ko inkongi yafashe ububiko bw’ibisasu i Bujumbura itatewe n’amashanyarazi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko inkongi yafashe ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare cya ‘Camp Base’ i Bujumbura mu mpera za Werurwe itatewe n’umuriro w’amashanyarazi, bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere. Ububiko bw’ibisasu muri iki kigo bwafashwe n’inkongi ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe. Byose byaraturitse, bimwe bisenya inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa, byica […]

Continue Reading

Element EleéeH yateguje indirimbo yahuriyemo na Bien na Joshua Baraka.

Element EleéeH umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguje abakunzi be indirimbo nshya yakoranye n’abahanzi barimo Bien wo muri Kenya na Joshua Baraka wo muri Uganda. Element EleéeH ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukorera indirimbo abahanzi barimo Meddy, Emmy na Shaffy. Ubu yamaze guteguza indirimbo ye nshya yise ‘Ayayaah’ […]

Continue Reading

Ibimenyetso bigaragaza ko Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi ashobora kuba yarishwe bikomeje kwiyongera

Mu gihe Leta y’u Burundi ihamya ko uwabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru kuva muri Kanama 2025 kugeza tariki ya 16 Mata 2026, Gabby Bugaga, yishwe n’impanuka y’imodoka, ibimenyetso byatangiye gukwirakwizwa bigaragaza ko ashobora kuba yarishwe. Mu gitondo cya tariki ya 16 Mata, imodoka ya Minisitiri Bugaga yagaragaye iparitse mu isambu y’imikindo mu gace ka Kivoga, hafi […]

Continue Reading

Nyagatare: Umusore wanditse kuri X ‘abeshya’ ko Abamotari bari kwicwa, yafunzwe.

Umusore wo mu Karere ka Nyagatare, wavugaga ko ari umumotari, yatawe muri yombi azira gutangaza amakuru y’ibihuha. Uyu musore yanditse ku rubuga rwa X ko mu Karere ka Nyagatare hari ibikorwa byo kwica abamotari by’umwihariko mu Murenge wa Rukomo. Ati “ Abamotari bari gutegerwa mu muhanda bakamburwa moto bakamwica, ibi bintu bimaze kuba ku bantu […]

Continue Reading

Madagascar: Col. Patrick Rakotomamonjy yatawe muri yombi akekwaho kugerageza ‘coup d’état.

Ubutegetsi bwa Madagascar bwemeje ko Colonel Patrick Rakotomamonjy uri mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu yatawe muri yombi, akaba akekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kugerageza guhungabanya ubutegetsi no kugirira nabi abayobozi bakuru b’igihugu. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, uyu musirikare yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bikorwa bivugwa ko byari […]

Continue Reading

Kinshasa yemeye kurekura imfungwa zirenga 300 za AFC/M23.

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko mu minsi 10 iri imbere buri ruhande ruzarekura imfungwa z’urundi zifite. Ibi biri mu byo impande zombi zumvikanyeho, nyuma y’ibiganiro kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru zagiraniraga mu mujyi wa Montreux wo mu Busuwisi. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za […]

Continue Reading

Iran yemeye gufungura umuhora wa Hormuz mu minsi y’agahenge.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi yatangaje ko nyuma y’uko hemejwe agahenge ku ntambara iri kubera muri Liban, ubu ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz bushobora gutambuka mu gihe cyose aka gahenge kazamara Ubutumwa Seyed Abbas Araghchi yashyize ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko nyuma y’aho Israel yemeye guhagarika intambara muri Liban, “inzira ifunguye […]

Continue Reading

Abantu 100 batwara ibinyabiziga bamaze guhanwa bazira guhenda abagenzi.

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, abagera hafi ku 100 batwara abagenzi bamaze guhanirwa kubahenda bazamura ibiciro. Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rurimo gukurikiranira hafi mu Gihugu hose ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro bishya by’ingendo biherutse gushyirwaho. Rwasabye abatwara abagenzi kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera no mu modoka ndetse kandi abagenzi basabwa gukomeza gutanga […]

Continue Reading