umukinnyi wa Patriots BBC Damaria Franklin yakoze amateka yo gutsinda amanota menshi mu mukino umwe.

Damaria Franklin yakoze amateka yo gutsinda amanota menshi muri shampiona ya basketball hano mu Rwanda yatsinze amanota 66 mu mukino umwe. Ni umukino wabaye ku wa 05.04.2026 ubwo Patriots basketball club yatsinda 103 kuri 78 ya East Africa university basketball club ubwo hakinwaga imikino yo kwishura ya shampiona umukino wabereye kuri petit stade amahoro i […]

Continue Reading

Igitego kimwe cya Hakim Kiwanuka nicyo Gihesheje amanota ikipe ya APR FC mu mukino yahuragamo na AS Muhanga.

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Muhanga y’abakinnyi 10 mu mukino wo ku munsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9 hagati yayo na mukeba Rayon Sports. Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa kumi Nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium. Umukino watangiye wihuta […]

Continue Reading

Iyo mu Rwanda hataba imodoka z’amashanyarazi, igiciro cy’ingendo cyari kuzamukaho 120%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko iyo mu Rwanda hataba imodoka z’amashanyarazi, ibiciro by’ingendo byari kuzamukaho 120%. Icyakora yatangaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka z’amashanyarazi na byo byiyongereye kuko mu Rwanda nta bigo bikoresha imodoka zikoresha amashanyarazi zonyine bihari. Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Mata 2026, mu kiganiro […]

Continue Reading

Nyamasheke: Uwategaga abantu yitwaje umupanga n’icyuma yafashwe.

Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Rwabagoyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyovu, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, afite umupanga n’icyuma mu ntoki akekwaho gukoresha mu bujura. Yafashwe ku bufatanye n’abaturage b’Umudugudu wa Kanyovu, hafi y’ikiyaga cya Kivu ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo […]

Continue Reading

Kigali: Abizihije Pasika basabwe gutsinda imbaraga z’umwijima.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu ko Pasika yababera igihe cyo kwakira amahoro ya Kirisitu kandi ikaba urumuri rutsinda imbaraga z’umwijima n’ikibi bikomeje kwarika no gushinga imizi mu mitima ya benshi. Yabigarutseho mu gitaramo cya Misa ya Pasika yabereye muri Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 04 Mata […]

Continue Reading

Papa Leo XIV yasabye abashoye Isi mu ntambara gushyira hasi intwaro.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Leo XIV  yasabye abafite ubushobozi bwo gushoza intambara kuyihagarika, n’abafite intwaro kuzishyira hasi yibutsa  abatuye Isi kwemerera imitima yabo ikaganzwa n’urukundo rwa Kristu Yezu. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026, hanizihizwa umunsi mukuru wa Pasika. Papa Leo XIV yanenze ukuntu Isi isa nkaho itita ku ntambara zirimo kuba aho […]

Continue Reading

Umupilote w’Umunyamerika wari waguye muri Iran yatabawe.

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yishimye cyane ndetse ashima n’Ingabo za Amerika ubwo yatangazaga ko umwe mu bapilote b’indege y’intambara ya Amerika yaguye muri Iran yabonetse “kandi afite umutekano.” Mu itangazo rye, ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko indege yavuze ko uyu mupilote w’umukoloneli, […]

Continue Reading

Masisi: Imirwano ikomeye irarimbanyije hagati ya AFC/M23 na Wazalendo.

Imirwano ikaze iravugwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Mata 2026, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri ako gace agera ku rubuga Kivu Morning Post, dukesha iyi nkuru, aravuga ko imirwano yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba zo […]

Continue Reading

Kenya: Abacuruza lisansi bashinjwe kurenza igiciro cyashyizweho na leta.

Sitasiyo za lisansi muri Kenya zikomeje gushinjwa kugurisha lisansi na mazutu ku giciro kirenze icyashyizweho na leta. Itangazamakuru ryo muri Kenya rivuga ko kuri ubu litiro ya lisansi igurishwa amashilingi 200 (2.245 Frw). Ibi bibaye mu gihe Ikigo gishinzwe ingufu n’ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya (EPRA) ku wa 14 Werurwe 2026 cyari cyatangaje ibiciro bishya […]

Continue Reading

Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga.

Nshuti Innocent, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice bamaze igihe bakundana amusaba kumubera umugore. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze buhuriyeho na bombi, abukurikiza amagambo yuje urukundo. Yagize ati: “Ndacyishimiye ko […]

Continue Reading

Umuhanzi Shallipopi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Laho’ agiye gutaramira i Kigali.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane mu muziki nka Shallipopi wamamaye mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko hirya no hino muri Afurika, yatangajwe nk’umuhanzi mukuru w’igitaramo “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kizabera i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026. Africast Fest: NI igitaramo gitegurwa ku bufatanye bwa SKOL Malt na Bank ya Kigali, kikaba kiri […]

Continue Reading