Kigali: Insengero zimwe zashyize amateraniro ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Amwe mu madini n’amatorero akorera i Kigali yashyizeho uburyo bwo gukurikirana amateraniro mu buryo bw’iya kure, mu gufasha abayoboke bayo guterana muri iki gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare kuko hari imihanda izaba ifunze. Ibyo bigamije gufasha bamwe mu bayoboke b’ayo madini bashoboraga kugorwa no kugera aho insengero ziri. Ayo madini n’amatorero yahisemo gukoresha uburyo bwombi […]

Continue Reading

U Rwanda na Brésil byinjiye mu bufatanye bwo guteza imbere uburezi

Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatatanye na Brésil mu bijyanye no guteza imbere uburezi. Amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yari yitabiriye inama igaruka ku kugaburira abanyeshuri ku mashuri yabereye mu Mujyi wa Fortaleza uherereye mu Burasirazuba bwa Brésil. Amasezerano agamije guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi bufasha mu gukemura […]

Continue Reading

Leta ya RDC yashenguwe no kubona abasirikare bayo biyunga kuri M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko bwashenguwe no kubona abasirikare b’iki gihugu bemera kwiyunga ku mutwe witwaje intwaro wa M23 uburwanya. Tariki ya 14 Nzeri 2025, M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7400 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Harimo abahoze mu gisirikare […]

Continue Reading

Karongi: Yiraye mu nsina za se arazitemagura

Kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu Karere ka Karongi hafungiye Mushimiyimana Félicien w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko ngo atamuhaye umunani. Umuturanyi w’uwo muryango yavuze  ko uwo musore bakeka ko yari yafashe ibiyobyabwenge yiraye mu rutoki […]

Continue Reading

Kivu y’Amajyepfo: Wazalendo bashaka kwirukana undi ofisiye wa FARDC

Imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya Mwenga na Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ishaka kwirukana umuyobozi wa Rejima ya 3306 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colonel Tshihutu Vela. Mu ibaruwa iyi mitwe yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, yashinje Col Tshihutu gushyigikira indi mitwe bashinja ubugizi bwa nabi, akayifasha kubona ibikoresho birimo intwaro. […]

Continue Reading

Abofisiye bakuru 14 batorotse Igisirikare cy’u Burundi mu myaka ibiri

Umwuka mubi ukomeje gututumba mu Gisirikare cy’u Burundi. Nubwo abayobozi baterura ngo babivuge, bigaragara ko kuva mu 2023 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yoherezaga abasirikare kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ku muto kugera ku mukuru batashywe n’ubwoba. Nyuma yo gutsindwa bikomeye mu rugamba rwabereye muri Teritwari ya Masisi […]

Continue Reading

Perezida Kagame ari muri Azerbaijan

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 19 Nzeri 2025 bugaragaza ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azunamira intwari ya Azerbaijan […]

Continue Reading

Abatoza b’ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye basoje imyitozo yakorerwaga mu Rwanda

Abatoza b’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force:EASF) basoje amahugurwa ya gisirikare yaberega mu Rwanda. Ayo magurwa yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Peace Academy akaba yari agamije gufasha abayobozi b’ingabo zihuriye muri EASF kwiyungura ubumenyi. Ni amahugurwa arebana no kuyobora urugamba aho yagenewe abasirikare bakuru basanzwe bagira uruhare […]

Continue Reading

FARDC yagabye ibitero bya Sukhoi-25 na drone mu bice AFC/M23 igenzura

CH-4 ku bice byo muri teritwari ya Masisi bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko iki gitero cyagabwe mu bice bituwe cyane birimo Bibwe, Chysto, Hembe, Nyange no mu bice bihana imbibi; bipfiramo abasivili benshi. Ati “Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, Leta y’iterabwoba ya […]

Continue Reading

U Rwanda rwagereranyije ibyo u Burundi bukora muri RDC no gusuka lisansi mu muriro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye u Burundi guhagarika intambara burimo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bisa no gusuka lisansi mu muriro. Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia Mutesi. Ingabo z’u Burundi ni zimwe mu zoherejwe n’Umuryango […]

Continue Reading

RGB yaburiye abanyamadini bafungiwe insengero bakimukira kuri internet

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwihanangirije abapasiteri n’abayobozi b’amadini n’amatorero byafunzwe n’ibyambuwe ubuzima gatozi bikimukira kuri ‘internet’, ivuga ko batazihanganirwa. Ni bimwe mu byatangajwe n’uru rwego mu nama yahuje RGB n’abayobozi b’amadini n’amatorero, yagarukaga ku kurwanya ibyaha by’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro. Nyuma y’uko RGB ifunze insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa, […]

Continue Reading