Kunyereza umutungo byateje Leta igihombo cya miliyari 10.4 Frw

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu 2016-2023, ibyaha byo kunyereza umutungo, gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’ibyaha bya ruswa, byahombeje Leta igihombo cya miliyari 10.4 Frw, muri ayo hamaze kugaruzwa miliyari 2.2 Frw. Ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta byahombeje igihugu arenga miliyari 7.4 Frw, ibyaha byo gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa biyihombya […]

Continue Reading

AFC/M23 na Leta ya RDC biracyaganira ku iyubahirizwa ry’amahame

Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 riburwanya ziracyari i Doha muri Qatar, mu biganiro ku iyubahirizwa ry’amahame aganisha ku masezerano y’amahoro. Izi ntumwa zagiye i Doha hagati muri Kanama 2025 mu gihe impande zombi zari zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibikubiye muri aya mahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga, cyane cyane guhagarika […]

Continue Reading

Gasabo: Polisi yafashe bane bacuruza udupfunyika 870 tw’urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane mu bihe bitandukanye, bafite urumogi udupfunyika 876, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, barushyiriye abakiliya babo Abafashwe barimo umusore w’imyaka 25, ufite imyaka 30, ufite imyaka 34, n’ufite 26, bose bafashwe ku wa 2 Nzeri 2025. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umurimo zakoze muri Sudani y’Epfo

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Anibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa ku bw’umurimo uhebuje zakoze. Brig Gen Kanobayire Louis, Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi muri UNMISS akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yabikomojeho ubwo yasuraga ibirindiro by’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda RWANBATT3. Muri ibyo birindiro biherereye i Durupi mu […]

Continue Reading

Constant Mutamba yakatiwe

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu 2 Nzeri 2025 rwahamije Constant Mutamba kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Mutamba yategetswe gusubiza Leta aya mafaranga, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Urukiko kandi rwambuye Mutamba uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu […]

Continue Reading

Kabila yamaganye urubanza rwe n’ifungwa ry’abofisiye bakuru ba FARDC

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yamaganye urubanza rwe rwaburanishirijwe i Kinshasa n’ifungwa ry’abofisiye bakuru mu ngabo z’iki gihugu. Kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, Kabila yatangaje ko urubanza rwe rwaburanishijwe mu rukiko rukuru rw’igisirikare cya RDC kuva muri Nyakanga, ruri mu nyungu za […]

Continue Reading

Musanze: Umugabo n’umwana we basanzwe bapfuye

Mu Mudugudu wa Rugari, mu Kagari ka Nturo, mu Murenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, hamenyekanye urupfu ruteye agahinda rw’umugabo witwa Hagenimanaw’imyaka 25, n’umwana we w’umukobwa Uwababyeyi Emmelyne w’imyaka 3. Bombi basanzwe bamanitse mu migozi mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2025, bikekwa ko haba habayeho kwiyahura. Amakuru yaturutse mu baturanyi agaragaza ko […]

Continue Reading

Abasirikare babiri ba RDC bapfiriye mu gitero cy’abarwanyi ba Lubanga, hakomereka benshi

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu gico cy’umutwe witwaje intwaro wa CRP washinzwe na Thomas Lubanga, babiri barapfa, abandi benshi barakomereka. Abasirikare ba RDC bategewe mu gace ka Nyamamba, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, mu gitondo cya tariki ya 31 Kanama 2025 ubwo bari ku burinzi. Ubwo bagwaga muri iki […]

Continue Reading

Pastore wakiniye Paris Saint-Germain mu bazita izina abana b’ingagi

Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ari mu byamamare bizitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rurimbanyije imyiteguro y’uyu muhango ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ugamije kubungabunga ibinyabuzima cyane cyane ibyo muri Pariki y’Ibirunga. Paris Saint-Germain […]

Continue Reading