Ifaranga koranabuhanga (CBDC) rizakora nk’andi mafaranga- BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamaze abaturarwanda impungenge, ibizeza ko ifaranga koranabuhanga rikiri mu nyigo iteganya gutanga (Central Bank Digital Currency/CBDC), rizaba rishobora gukoreshwa nk’andi mafaranga afatika. Itandukaniro ry’iryo faranga rya CBDC n’andi mafaranga koranabuhanga azwi nka “cryptocurrency” ni uko ryo rizaba rigengwa na BNR kandi agaciro karyo kadahindagurika nk’uko bigenda ku yandi atagenzurwa na […]

Continue Reading

Ibirambuye ku mahame yasinywe n’u Rwanda na RDC ku bufatanye mu bukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho amahame aganisha ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amahame yasinyiwe muri Amerika ku wa 1 Kanama, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, RDC ihagarariwe n’inzobere mu rwego rw’ubukungu, Amerika ihagariwe n’umujyanama […]

Continue Reading

Patrick Nyamitari, umwe mu bahaye isura igitaramo “Umuganura gakondo Night”

Umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patrick Nyamitari, yatunguranye mu gitaramo Umuganura gakondo Festival akumbuza abitabiriye indirimbo yakunzwemo cyane. Hashize imyaka itari mike Patrick Nyamitari atagaragara mu bitaramo ibituma abakunda ibihangano bye barushaho kumukumbura. Byabaye mu ijoro ry’itariki 03 Kanama 2025, ubwo Mustapha Kiddo wateguye icyo gitaramo yasabwe kugira icyo abwira […]

Continue Reading

Trump yagarutse ku byo kubabarira P. Diddy

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko kubabarira P. Diddy bitoroshye, cyane ko uyu mugabo bigeze gusangira, ariko akaza kumuhinduka agatangira kumuvugaho amagambo atari meza. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rob Finnerty wa Newsmax, Trump yavuze ko P.Diddy “asa nk’aho ari umwere igice”, nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri muri bitanu yashinjwaga, ku […]

Continue Reading

Abimukira barenga 60 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato hafi y’u Buhinde bwa Yemen

Abimukira barenga 60 bapfuye ubwo ubwato bwari butwaye abantu bagera ku 150 bwarohamaga hafi y’inkengero z’intara ya Abyan mu majyepfo ya Yemen ku cyumweru, bitewe n’ikirere kibi. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku bimukira (IOM) muri Yemen yabwiye BBC ko hamaze kuboneka imirambo 68, abantu 12 bakaba barokowe, mu gihe abandi benshi bagikurikiranwa nk’ababuze. IOM […]

Continue Reading

Rutsiro: Polisi yafunze babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo basangiye inzoga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abagabo babiri bo mu Karere ka Rutsiro bakekwaho kwica Rukeratabaro Balthasar w’imyaka 48 bakamuta ku nzira, isaba abaturage kwirinda ubusinzi. Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye ahagana Saa Sita z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Gasasa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yatanze umushahara we ngo agomboze abarwayi bananiwe kwishyura ibitaro

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatanze umushahara we w’amezi atandatu ngo wifashishwe mu bikorwa byo kugurira imiti no kwishyurira abarwayi batishoboye baba bari mu bitaro bitandukanye muri icyo gihugu. Ibi yabigarutseho ubwo we n’umuryango we batangaga imfashanyo y’ibiribwa ku barwariye mu bitaro byo mu Kibimba n’ibitaro byitiriwe Umugiraneza mu Ntara ya Gitega. Ndayishimiye kandi yanarihiye […]

Continue Reading

Rulindo: Bamwe boga kabiri mu cyumweru kubera ibura ry’amazi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bamaze umwaka amavomo n’ibigega by’amazi bidaherukamo amazi, bikaba bibagiraho ingaruka zirimo no kuba abagize amahirwe yo kubona amazi bafata ingengabihe yo koga nibura kabiri mu cyumweru. Bavuga ko kutagira amazi bibateza ingorane zinyuranye zirimo indwara zituruka ko mwanda, no gukora ingendo ndende […]

Continue Reading

Perezida Trump yirukanye Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko yahanze imirimo mike

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare ku bijyanye n’umurimo BLS, Erika McEntarfer, nyuma y’uko hatangajwe imibare igaragaza uko imirimo yahanzwe muri Nyakanga 2025. Buri kwezi hatangazwa imibare igaragaza uko imirimo yahanzwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bigira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu. Muri […]

Continue Reading

Muhanga: Abantu 15 bakekwaho gukora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yataye muri yombi itsinda ry’abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri, bakekwaho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bihungabanya umutekano n’ituze rya rubanda. Byabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2025, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, nyuma […]

Continue Reading

Mama Mukura’ yitabye Imana

Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, kubera gukunda cyane ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi. Inkuru y’itabaruka rye yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, akaba yasinziriye afite imyaka 103 y’amavuko. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mucekeru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare byo […]

Continue Reading