Hatangijwe ubukangurambaga bwa ’Bime Amatwi’ bugamije guhashya ubutekamutwe bukorerwa kuri telefoni

Mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’ubutekamutwe n’ubujura bukorwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga by’umwihariko ubukorerwa kuri telefoni bugamije gucucura abantu amafaranga, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ’Bime Amatwi’ bwitezweho gutanga umusaruro. Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kugenzura Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu, […]

Continue Reading

Ubwiteganyirize muri Ejo Heza bwageze kuri miliyari 80 Frw

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwagaragaje ko Abanyarwanda bakomeje kwiteganyiriza by’igihe kirekire banyuze muri Ejo Heza, aho kugeza ubu abarenga 4.200.000 bayiyobotse mu gihe ubwiteganyirize bwageze kuri miliyari 80 Frw. Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Kanama 2025, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku kamaro ka pansiyo n’impamvu ari ngombwa kwiteganyiriza by’igihe kirekire. […]

Continue Reading

Intare ziri muri Pariki y’Akagera zageze kuri 62

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu myaka 10 ishize intare ziyirimo zavuye kuri zirindwi none ubu zikaba zigeze kuri 62. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 10 Kanama 2025, umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare, bitangazwa na Pariki y’Akagera ibinyujije ku rubuga rwa X. Iti “Hashize imyaka 10 Intare zongeye kugarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera […]

Continue Reading

Rubavu: Umugabo ukekwaho gutemagura ibigori by’umuturanyi we yatawe muri yombi

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye Harelimana Jean Claude, ukurikiranyweho gutema are 5 z’umurima w’ibigori by’umuturanyi we witwa Ngiruwonsanga Yves amukoreye urugomo, ibyo bigori akabigurisha n’ababihaga inka nk’ubwatsi. Uru rugomo nk’uko umuturage witwa Bigirimana Emmanuel yabitangarije Imvaho Nshya, ngo Harelimana Jean Claude yarukoreye mu Mudugudu wa Kanyamagare, Akagari ka Ryabizige […]

Continue Reading

U Bufaransa: Abimukira 15 basanzwe mu ikamyo ikonjesha inyama

Abimukira bagera kuri 15 bakomoka muri Eritrea basanzwe mu ikamyo ikonjesha isanzwe itwara ibirirwa birimo inyama n’imboga mu majyaruguru y’u Bufaransa. Yerekezaga mu Bwongereza kugira ngo binjire muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bimukira babonetse ku wa 9 Kanama 2025, ubwo umushoferi wari utwaye iyo kamyo yari ipakiye imboga yumvise ibintu bikubita, yajya […]

Continue Reading

Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA

Umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA avuye kuri SK FM. Ibi bije nyuma y’aho hashize iminsi bivugwa, ndetse aza no kubihakana ubwe mu kiganiro ubwo yabibazwaga na Sam Karenzi  kuri SK FM, ubwo bakiraga umunyamakuru mushya Musangamfura Christian Lorenzo kuri SK FM. Nepo Dushime, kuri iki cyumweru, yaje gusangiza abamukurikira amafoto kuri Instagram asa […]

Continue Reading

Umunyarwandakazi mu bahataniye ikamba rya Miss New York USA

Umunyarwandakazi Mbera Uwase Melissa ni umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss New York USA 2025, ritanga umukandida uhagararira Leta ya New York mu rya Miss USA. Uyu mukobwa uri mu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ategerejwe guhatanira ikama rya Miss New York USA ku wa 15 Kanama 2025. Ubusanzwe iri […]

Continue Reading

Huye: Umugabo yasanzwe mu gikoni yapfuye atwikirizwa amashara

Umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu mu Karere ka Huye yasanzwe mu gikoni cyo mu gipangu yarindaga yapfuye ndetse yambaye ubusa, atwikirije amashara, bigakekwa ko yishwe na nyirabuja afatanyije n’umugabo bivugwa ko yamusambanyaga. Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha y’amanywa yo ku wa 9 Kanama 2025, bibereye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, ho […]

Continue Reading

Musanze: Inkuba yahitanye umubyeyi wonsaga umwana

Mushakimana Debola w’imyaka 25 y’amavuko, yakubiswe n’inkuba ubwo yarimo yonsa umwana yicaye mu cyumba cy’uruganiriro mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze. Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, mu mvura idasanzwe yaguye irimo umuyaga mwinshi n’inkuba. Uwo mubyeyi witabye […]

Continue Reading

Murekeraho wabaye Umunyamabanga wa Leta yitabye Imana

Murekeraho Joseph wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yitabye Imana afite imyaka 73. Umwe mu bagize umuryango we yabwiye itangazamakuru ko Murekeraho yari amaze icyumweru arwaye indwara yoroheje, ariko uburwayi bwe bukarushaho gukomera ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ari na wo munsi yapfiriyeho. Yari arimo kuvurirwa mu […]

Continue Reading