Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye

Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate. Umucamanza Emmanuel Baguma yafashe icyemezo cyo kutemera icyifuzo cya Dr. Besigye, avuga ko kugira ngo ufunzwe yemererwe gufungurwa atanze ingwate, bisaba nibura kuba amaze iminsi 180 afunzwe. Yavuze ko iyi minsi kuri Dr. Besigye igomba kubarwa bahereye ku wa […]

Continue Reading

Burera: Abagabo babiri bafatanywe ihene ebyiri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera ivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, ku bufatanye n’abaturage bafatiye mu cyuho abagabo babiri bari bibye ihene ebyiri z’umuturage. Abo bagabo batekereje iki gikorwa bitwikiriye imvura nyinshi yaguye muri iri joro, binjira mu rugo rwa Hategekimana […]

Continue Reading

U Rwanda na RDC byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibi bihugu byombi. Iyi mirongo yashyiriweho mu nama y’uru rwego yahurije abahagarariye ibi bihugu i Addis Abeba muri Ethiopia kuva tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena. Iyi nama ibaye […]

Continue Reading

CAF Champions League: APR FC yatomboye Pyramids FC

APR FC yatomboye Pyramids FC yo mu Misiri mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiraya amakipe yombi agiye guhura muri iyi mikino. Naho Rayon Sports FC ihagarariye u Rwanda yatomboye […]

Continue Reading

CAF Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania

Rayon Sports FC ihagarariye u Rwanda yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Confederation Cup 2025/26. Tombola y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe imbere mu gihugu muri Afurika yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025. Rayon […]

Continue Reading

Ingabo za Uganda n’iza Somalia zishe abarwanyi ba Al Shabaab barenga 100

Ingabo za Uganda n’iza Somalia ziciye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab barenga 100 mu bikorwa byo gufata Akarere ka Bariire gaherereye mu Ntara ya Lower Shabelle. Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abasirikare bacyo ku bufatanye n’aba Somalia, bafashe Bariire ku wa 8 Kanama 2025 mu bikorwa bya “Operation Silent Storm” bimaze iminsi. Cyagize kiti […]

Continue Reading

Diddy ateganya gusaba gufungirwa mu rugo rwe

Abunganira umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs, wamamaye cyane mu muziki n’ubucuruzi mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bateganya gusaba ko mu gihe yaba yakatiwe yafungirwa iwe mu rugo, aho kugumana n’izindi mfungwa. TMZ yangaje ko Marc Agnifilo uyoboye itsinda ry’abunganira uyu muraperi, yavuze ko kimwe mu bituma batekereza batya, ari uko uyu muraperi akeneye kwitabwaho byihariye […]

Continue Reading

Ihuriro AFC/M23 yamaganye ibyo LONI yatangaje ibinyoma

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) ryamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa Muntu ibyita ‘ibinyoma bifite aho bihuriye na politiki’ , biyishinja kwica abaturage amagana muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’uwo mutwe, Lawrence Kanyuka yahakanye ibyo birego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu,(UNJHRO na OHCHR) byo kwica […]

Continue Reading

Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya

Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye mu mwaka wa 2025/2026, yakozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Imyambaro yashyizwe hanze ni iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aha […]

Continue Reading

Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa y’ibyumweru bitandatu

Abofisiye 163 n’abandi basirikare bafite andi mapeti bo mu Ishami Rishinzwe Imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa akomeye bari bamazemo ibyumweru bitandatu. Ni amahugurwa yateguwe na RDF ku bufatanye n’Igisirikare cya Qatar. Yakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy). Ibirori byo gusoza amahugurwa byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yashimye abasirikare b’u Burundi bemeye gupfira RDC

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimye abasirikare b’igihugu cye bagiye mu ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bemeye gupfira Abanye-Congo. Ubwo abofisiye bo mu cyiciro cya cya 50 n’icya 51 bize mu ishuri rikuru rya gisirikare, ISCAM, i Bujumbura ku wa 6 Kanama 2025, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko aho abasirikare b’Abarundi […]

Continue Reading