AFC/M23 yavuze ko Congo idobya ibiganiro

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko nubwo bukomeje gukora ibishoboka byose ngo amahoro agerweho mu Burasirazuba bwa Congo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje kugaragaza ko bushaka intambara, bunaniza ibiganiro by’amahoro. Byagarutsweho ubwo iri huriro ryagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gutanga ishusho ku biganiro bya Doha , iri huriro rimazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi. AFC/M23 […]

Continue Reading

Amayeri y’imirwanire mu bya gisirikare RPA yakoresheje mu rugamba rwo kubohora igihugu

“Mbere twarwanaga mu buryo buri conventional, twarwanaga nk’ibyihebe. Ingabo za Habyarimana zigashyira ku musozi, [imbunda ya] 14, izihanura indege, zikadutega, machine guns, ibifaru, indege hejuru twe tukagenda n’utubunda twacu twareze agatuza mpaka tukagera kuri izo mbunda. Abapfa bagapfa kandi ubwo ni mu Mutara harashashe, barakurasira mu bilometero bitatu, bine, ukarinda ubageraho. Ni yo mpamvu Abazayirwa […]

Continue Reading

RDF yakoze impinduka ku mpuzankano zayo

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyakoze impinduka ku mpuzankano yacyo, aho utudarapo turiho ibendera ry’igihugu twambarwaga ku maboko twahinduriwe uko tugaragara, tuvanwa mu mabara acyeye dushyirwa mu mabara asa n’ayijimye. Ibi bytangiye kugaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano ziriho utwo tudarapo dushya. RDF ntacyo iratangaza […]

Continue Reading

Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120 n’inzu muri Kigali yarabuze ngo afungwe

Umugabo w’umukire witwa Niyitegeka Eliezer utunze imodoka zirenga 25, ibibanza birenga 120, amazu n’ibindi arahigishwa uruhindu ngo afungwe nkuko urukiko rwabitegetse ariko yaburiwe irengero. Izina Eliezer Niyitegeka ryumvikanye mu Itangazamakuru. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’ibindi. Mu mpera z’ukwezi kwa Kane 2025 Urukiko rwisumbuye rwa […]

Continue Reading

M23 yavuze ibyatumye ibiganiro byayo na RDC i Doha bidatanga umusaruro

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu gihe cyose bajyaga mu biganiro byabahuzaga na Leta i Doha basangaga abahagarariye Leta bameze nk’abagiye kungurana ibitekerezo kuko batashakaga kumva ingingo yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara. Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Nyakanga 2025. Umuyobozi wari uyoboye itsinda […]

Continue Reading

AFC/M23 igiye gutangaza ku hazaza hayo

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rigiye gutangaza ku ruhande ihagazeho ku bijyanye n’ibiganiro bya Doha muri Qatar, uyu mutwe umazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ni mu kiganiro iri huriro riza kugirana n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, saa cyenda z’amanywa z’i Goma no mu Rwanda. AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira […]

Continue Reading

Abajura bacucuye Kiliziya, Musenyeri ategeka ko ifungwa

Umushumba wa Diyoseze ya Lubumbashi, Fulgence Muteba Mugalu, yategetse ifungwa rya Paruwasi yaragijwe Mutagatifu François d’Assise yo mu gace ka Luano. Musenyeri Muteba yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2025, abajura bateye Kiliziya ya Mutagatifu François d’Assise, biba ibikoresho byose byifashishwa mu Misa. Yavuze ko mu byibwe harimo ibikoresho byifashishwa Padiri atura […]

Continue Reading

“Ubutaka bwiswe santimetero bwabaye inzira yo kubohora u Rwanda”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Hon. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko ubutaka bwafashwe n’ingabo za RPA Inkotanyi bukaza gukerenswa n’ingabo za Habyarimana zivuga ko ntacyo bafite kuko ari santimetero, ari bwo bwabaye intangiriro yo kubohora Igihugu cyose. Minisitiri Dr. Cyubahiro yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, mu rugendo rwo kwibuka ingendo zakozwe […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera imbere ku muvuduko ushimishije, aho ubu igihugu gifite ibigo nderabuzima birenga 500 n’ibitaro bisaga 50. Ubu noneho hagiye gutangizwa ibindi bitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yasobanuye ko ubuvuzi mu […]

Continue Reading

Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu byazamutse ugereranyije n’amezi abiri ashize bitewe n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya irimo n’inyongeragaciro ku bikomoka kuri peteroli. Ku wa 1 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira […]

Continue Reading