U Rwanda ruzatangira gutanga umuti mushya urinda Sida mu 2026

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko nta gihindutse mu 2026, Abanyarwanda bazatangira kubona umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda umuntu kwandura Sida utangwa kabiri mu mwaka. Yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA. Lenacapavir Yeztugo yakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, […]

Continue Reading

Burikantu yatawe muri yombi

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko. Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avugako uyu musore […]

Continue Reading

Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

Umuyobozi w’urubyiruko i Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, rikorana na Leta ya RDC. Uyu muyobozi yishwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, arashwe n’abo barwanyi bo mu mutwe witwa Mouvement d’Action pour le Changement (MAC). Amakuru avuga ko nyakwigendera […]

Continue Reading

Rubavu: Inzu 124 n’amashuri arindwi byangijwe n’ibisasu byarashwe n’Ingabo za RDC byarasanwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imirimo yo gusana amashuri arindwi n’inzu 124 byari byangijwe cyane n’amasasu yarashwe mu Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo umutwe wa M23 wafataga Goma, yarangiye. Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n’inzu zigera […]

Continue Reading

Nyagatare: Urujijo ku mukobwa wasanzwe mu nzu yapfuye

Umukobwa w’imyaka 23 wari utuye mu Karere ka Nyagatare yasanzwe mu nzu yapfuye, bibera benshi amayobera kuko bari biriwe bamubona ari muzima. Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye Saa Cyenda z’amanywa ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, […]

Continue Reading

Nyamasheke: Batwitse babiri babakekaho ubujura

Abaturage babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batwitswe na bagenzi babo babakekaho kwiba 420 000 Frw, umukozi wo mu rugo yibwemo utari mu batwitswe aza kwiyemera ko ariwe wayibye. Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Muyaya wavuze ko AFC/M23 izava mu bice igenzura

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, wavuze ko urwego rw’umutekano ruzashyirwaho hagati y’u Rwanda na RDC, ruzanafasha mu gukura AFC/M23 mu bice igenzura. Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo. Mu butumwa Nduhungirehe yanyujije ku rubuga […]

Continue Reading

Rayon Sports Day 2025 yahumuye

Bidasubirwaho, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko “Rayon Sports Day 2025” izaba tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro. Buri mwaka, iyi kipe yambarara ubururu n’umweru itegura umunsi wihariye uhuza abakunzi bayo, ikanakina umukino mpuzamahanga wa gicuti. Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga, ni bwo Rayon Sports yamenyeshejwe ko yemerewe gukorera “Umunsi w’Igikundiro” muri […]

Continue Reading

Musanze: Umusore w’imyaka 23 yasanzwe amanitse mu bwogero

Mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 23 witwa Shema Fabrice, wasanzwe amanitse mu bwogero bw’urugo rw’iwabo, bikekwa ko yaba yiyahuye. Karekezi Napoléon, ushinzwe umutekano muri ako Kagari, akaba ari se wa Nyakwigendera ni we wamenyesheje mbere na mbere […]

Continue Reading

U Rwanda rwavuze ku isinywa ry’inyandiko y’amahame hagati ya AFC/M23 na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Mininsiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagaragaje ko itangazwa ry’aya mahame ari intambwe ikomeye iganisha uburasirazuba bwa RDC […]

Continue Reading

Ingingo ku yindi ku mahame RDC na AFC/M23 byemeranyijeho

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Guverinoma ya Qatar. Mu isinywa ry’aya masezerano, RDC yari ihagarariwe n’intumwa nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, Sumbu Sita Mambu, AFC/M23 ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin […]

Continue Reading