Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025. Jean Lambert Gatare yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. Ku wa Gatanu tariki 21 […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko ya Amerika

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 21 Werurwe 2025 yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, Dr. Ronny Jackson. Ubwo Perezida Kagame yakiraga Dr. Jackson n’abamuherekeje, yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Emmanuel Havugiyaremye n’Umuvugizi wa […]

Continue Reading

USA: Urukiko rwa Leta Rwahagaritse Ifungwa rya USAID

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umucamanza wa Leta yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika gahunda yari igamije gufunga Ikigo cy’Iterambere Mpuzamahanga cya Amerika (USAID), yari yarategetswe n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump. Mu rubanza rwasomwe ku wa Kabiri, umucamanza Theodore Chuang yanzuye ko icyemezo cyo gufunga USAID cyafatwaga n’ibiro bishinzwe kunoza imikorere ya guverinoma (Department for […]

Continue Reading

Umushahara n’ibindi bigenerwa umuvunyi Mukuru mu Rwanda

Umuvunyi Mukuru ni umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ufite inshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage, by’umwihariko ibirebana n’akarengane n’ubutabera. Akazi ke gasaba ubushishozi no kugira ubushobozi buhagije bwo gusohoza inshingano ze nta mbogamizi. Ariko se umushahara we ungana ute? Ni ibihe bindi bimufasha mu kazi ke? Umushahara w’Umuvunyi Mukuru Amakuru aturuka mu mategeko agena imishahara y’abayobozi […]

Continue Reading

Umusore arakekwaho kwica umukobwa w’inkumi bapfuye amazi

Nyanza: Mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, inkumi n’umusore bakomatiye ku mugezi, biviramo umwe kwitaba Imana. Uru rupfu rutunguranye rwabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Migina mu Mudugudu wa Karirisi. Abatuye muri kariya gace babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umukobwa witwa Muteteri Pioline w’imyaka 29 ukomoka […]

Continue Reading

Gen Muhoozi yasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gukorwamo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi batandukanye. Gen. Muhoozi ageze i Kigali nyuma y’iminsi ateguje ko agiye kongera gukorera uruzinduko mu Rwanda, akaba yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri […]

Continue Reading

RDC: Abasirikare barinda Perezida barasanye n’abapolisi

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bayobozi bakuru (GR), barasanye n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa. Uku kurasana kwabereye mu Karere ka Kalamu ku wa 19 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe na Meya wako, Charly Luboya mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi. Meya Luboya yasobanuye ko abasirikare bo […]

Continue Reading

Imikino y’amahirwe igiye kujya isoreshwa 40%

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryongera umusoro usabwa ibigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe, ukazava kuri kuri 13% ukagera kuri 40%. Imikino y’amahirwe yiganje mu rubyiruko n’abakuru ndetse hari ingero z’abo yagizeho ingaruka zirimo no gutakaza utwabo kugeza bisanze mu bigo byita ku buzima bwo mu mutwe. Ku rundi ruhande ababikora binjiza agatubutse kuko mu 2023 […]

Continue Reading

Guverineri uvukana na Corneille Nangaa wa M23/AFC yahunze

Christophe Baseane Nangaa wahoze ari Guverineri w’Intara ya Haut-Uélé mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze guhunga nyuma kiriya gihugu y’igihe aterwa ubwoba. Baseane asanzwe ari murumuna wa Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), mbere yo gushwana n’ubutegetsi bwa RDC agahuza amaboko na M23 bahuriye mu ihuriro Alliance […]

Continue Reading

M23 yashyizeho abayobozi bashya

Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho abayobozi bashya bazafasha mu kugenzura imari rusange, imisoro, ishoramari no kugenzura ibijyanye n’inguzanyo. Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa 19 Werurwe 2025. Itangazo rivuga ko Mugisha Robert yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imari, akungirizwa n’abandi babiri barimo Kilo Buhunda ushinzwe Umutungo Rusange n’Imisoro. Mugisha […]

Continue Reading