M23 Yashyizeho Amabwiriza Mashya Ku Mupaka wa Grande Barrière uhuza RDC n’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwashyizweho na M23, bwatangaje ko umupaka wa Grande Barrière uzwi nka ‘La Corniche’, uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’u Rwanda, uzajya ufungurwa guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ufungwe saa yine z’ijoro. Itangazo ryasinyweho na Guverineri Bahati Musanga Joseph, rigashyirwa hanze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, […]

Continue Reading

Ruhango: Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yashyizwe ku rwego mpuzamahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Dr. Ntivuguruzwa Baltazar, yatangaje ko Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango yashyizwe ku rwego mpuzamahanga. Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye. Ubu habera amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse […]

Continue Reading

Impanuka ikomeye ya bisi yabereye mu Karere ka Rulindo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, habereye impanuka ikomeye mu Murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo, aho bisi nini itwara abagenzi yagiriye impanuka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemeje iby’iyi mpanuka, agira ati: “Nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.” Kugeza ubu, Polisi y’u […]

Continue Reading

M23 yaciye amarenga yo gufata Bukavu

Ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) ryatangaje ko niba nta gikozwe leta ya Kinshasa ngo ihagarike urugomo n’ubwicanyi bikorerwa abatuye Bukavu, rijya ku bohora abaturage. Mu itangazo AFC/M23 yasohoye yavuze ko “ Yumvise gutaka kw’abaturage ba Bukavu, ko ingabo za leta FARDC n’abo bafatanya bakomeje gukorera abaturage ibikorwa by’ubugome ariko ntibivugwe birImo ubwicanyi ndetse no gusahura imitungo […]

Continue Reading

Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye imana

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya CHUK. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 yemejwe n’umuryango we. Inkuru y’urupfu rw’uyu mufana, yongeye gushimangirwa n’buyobozi bwa Kiyovu Sports binyuje ku rubuga rw’abafana. Ati: “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ibinyoma bya RDC ku kutitabira inama za EAC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze ko abaminisitiri bayo bitabira inama z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), itanga impamvu z’ibinyoma. Tariki 29 Mutarama 2025, abaminisitiri bari bahagarariye ibihugu bya EAC bahuriye nama yifashishije ikoranabuhanga, yigaga ku izamba ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Hari hashize iminsi […]

Continue Reading

Leta y’u Rwanda yihanganishije imiryango yishwe n’ibisasu byaturutse muri DRC

Biciye mu Inama y’Abaminisitiri, Leta y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’Abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’ibisasu biherutse kuraswa ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu mirwano iherutse kubera mu Mujyi wa Goma w’iki gihugu. Ku wa 10 Gashyantare 2025, ni bwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village […]

Continue Reading

Rubavu: Umugabo watawe muri yombi ku nshuro ya gatatu azira gukora inzoga zitemewe

Hitiyaremye Fèdele, utuye mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa litiro 1,350 z’inzoga zitemewe. Ibi bibaye ku nshuro ya gatatu afashwe akora ubu bucuruzi butemewe. Bapfakwita Jean Baptiste, umwe mu baturage b’Umudugudu wa Rurembo, yavuze ko guhana bihanukiriye abakwirakwiza izi nzoga […]

Continue Reading

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Gashyantare 2025

Ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe iby’imirwano iherutse kubera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, maze yihanganisha imiryango y’abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu bahitanywe n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yanenze uburyarya bw’Umuyobozi wa MONUSCO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Nduhungirehe yikomye Madamu Bintou Keita, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwoherejwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), uhamagarira amahanga kwita ku bibazo by’ubutabazi i Goma yirengagije abaturage bakomeje kwicwa n’Ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu gihe abaturage b’i Bukavu no mu nkengero […]

Continue Reading

Ruhango: Inzego z’umutekano zafashe abantu 6

Polisi y’u Rwanda ikorera Karere ka Ruhango yataye muri yombi abasore batanu n’umusaza umwe, ibashinja gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Aba bose babasanze mu birombe biherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira ho muri aka Karere ka Ruhango. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Umuseke […]

Continue Reading