Axel Rudakubana yemeye ko yishe abana batatu

Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki ya 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma. Yanemeye kandi icyaha cyo kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani batatangarijwe amazina hashingiwe ku itegeko ryo kubabikira ibanga. Ikindi cyaha yemeye ni icy’iterabwoba, gikomoka ku nyandiko ya ‘pdf’ y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, […]

Continue Reading

RIB yafunze Emelyne na bagenzi be

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2025 ko rwataye muri yombi abantu 9, barimo Kwizera Emelyne uzwi cyane kubera gukina muri filime Ishanga. Aba bantu bakurikiranyweho gusakaza amashusho agaragaza ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina. Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko aba bantu 9 bari bagize itsinda rigizwe […]

Continue Reading

RDC: Imirwano irasatira Goma

Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma. Abaturage batuye mu mujyi wa Sake bavuze ko batashoboye gusinzira, kubera ibibombe birimo kuraswa n’impande zihanganye. Abarwanyi ba M23 begereye umujyi wa Sake nyuma yo gufata no gufunga […]

Continue Reading

Impinduka zikakaye zatangijwe muri ADEPR

Muri Kanama 2024 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse insengero, kiliziya n’imisigiti bitari byujuje ibisabwa bigendanye n’amabwiriza abigenga. Amezi agiye kuba atanu icyo cyemezo gifashwe ndetse insengero zigera ku bihumbi 10 hirya no hino mu gihugu zarafunzwe zirimo n’iz’Itorero rya ADEPR. Itorero rya ADEPR riheruka gufata icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’umurimo y’abapasiteri n’abarimu b’amatorero […]

Continue Reading

Umugabo yishwe n’itaka ryamugwiriye aryiba ngo ahome inzu ye

Gasore Simeon w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze yagwiriwe n’itaka ubwo yibaga iryo guhomesha inzu ye ahita ahasiga ubuzima. Bivugwa ko ko byabaye mu gihe cya saa tanu z’amanywa yon kuri uyu wa 19 Mutarama, ubwo iki kirombe abaturage babonaga kiriduka, bakabona kumenya ko harimo […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abamaze iminsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yababajwe n’urubyiruko rukomeje kwiyandarika by’umwihariko urwiyambika ubusa ku karubanda, asaba abayobozi n’ababyeyi guhagurukira ibyo byonnyi byibasiye Umuryango Nyarwanda. Perezida Kagame yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2024, ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu. Perezida Kagame yagaragaje agahinda aterwa no kubona umuryango […]

Continue Reading

Amerika: Abaturage bigabije imihanda, bamagana Trump mbere y’irahira rye

Mu gihe habura umunsi umwe ngo Donald Trump, arahirire kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagera mu bihumbi biganjemo abagore biraye mu mihanda ya Washington D.C, bamwamagana. Ni imyigaragambyo yatangiye ku wa Gatandatu, tariki 18 Mutarama 2025, mu gikorwa cyiswe People’s March. Iki gikorwa cyo gukora imyigarambyo cyatangiye mu 2017 ubwo Trump yatsindaga, […]

Continue Reading

RIB yafunze umunyamakuru Uwineza Liliane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru Uwineza Liliane rwahamagaje ngo asobonure ibirebana n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byashoboraga kubiba amacakubiri akanga kwitaba. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeye ko ayo makuru ari impamo ko uwo munyamakuru afunzwe kuko hari iperereza riri kumukorwaho. Yagize ati “Nibyo koko Uwineza Liliane yafashwe akurikiranywe afunzwe.” Yagaragaje ko […]

Continue Reading

Kigali: Buri minota icumi bisi izajya ihaguruka muri gare

Umujyi wa Kigali watangaje ko hatangiye igeragezwa rizatuma bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zihagurukira igihe kizwi, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe aho rimwe na rimwe abagenzi bategerezaga ko imodoka yuzura. Ni ibikubiye mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali wasohoye ku wa 17 Mutarama 2025, rivuga ko igerageza ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza […]

Continue Reading

Rutahizamu wa Rayon Sports yasabye gutandukana nayo

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Charles Bbaale, yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano bafitanye kubera ko asanga atagifite imbaraga zo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino. Bbaale yari amaze umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports yagezemo muri Nyakanga 2023, avuye muri Villa SC y’iwabo. Uyu mukinnyi umaze igihe yaravunitse, kuri ubu wasubiye muri Uganda, yamaze kwandikira Rayon Sports ayisaba […]

Continue Reading