Umusore yabengeye umugeni muri Kiliziya

Muri Tunisia, inkuru itangaje yakongeje impaka ku mbuga nkoranyambaga: umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, kubera amagambo ya nyina wamunenze avuga ko umugeni ari mugufi kandi atagaragara neza ku buryo atakwiyongera mu muryango. Ikinyamakuru Latintimes cyatangaje ko nyina w’uwo musore, wari warabonye amafoto gusa y’umugeni Lamia Al-Labawi, atigeze amubona imbona […]

Continue Reading

M23 yongeye kwisubiza Centre ya Masisi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama wisubije Centre ya Masisi, nyuma y’amasaha make uyambuwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye iyi Centre, gusa ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama iza kuwuvanwamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta. […]

Continue Reading

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yasanzwe munsi y’inzira yapfuye

Nsabimana Berchmas w’imyaka 68, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi yasanzwe muri metero 60 uvuye iwe, yapfuye aryamye munsi y’inzira, hagakekwa ko yishwe. Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakarenzo, Habimana Boniface yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yavuye […]

Continue Reading

Insengero zafunzwe zigiye gufungurwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zitakabaye ikibazo ahubwo ko ibyo bigaragara mu banyafurika. Yavuze ko insengero zafunzwe zikaba zarujuje ibyo zasabwe, ababishinzwe bakwiye gusubira inyuma bakareba ko ibyo basabye byashyizwe mu bikorwa. Ni ingingo yagarutsweho na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025. Aho insengero […]

Continue Reading

Kagame Yasobanuye Ukuntu Yahagaritse Kujya i Luanda mu biganiro na Tshisekedi ku Munota wa Nyuma

Perezida Kagame yaganiraga n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi, aho bari bamubajije uko atekereza ahazaza h’ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo. Kuwa 15 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo hari hateganyijwe inama yari itegerejwe cyane, ariko ku munota wa nyuma, Perezida Felix Tshisekedi wa Kongo aba ari we ugaragara i Luanda. Ibiro bya Tshisekedi byavuze ko […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ku mpinduka ziba muri Guverinoma

Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka muri Guverinoma zitaraba kuko zihera ku bintu byinshi, ariko byose biba bigamije kurushaho gukorera Abanyarwanda. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025. Ubwo umunyamakuru yabazaga ibijyanye n’impinduka ziri kuba muri Guverinoma nta gihe kinini gishize, yasobanuye ko […]

Continue Reading

Rusizi: Abaturage baratabariza umwana w’imyaka 11 uhohoterwa na nyina

Abaturage bo mu Kagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, baratabariza Hafashimana Nelson w’imyaka 11, uhohoterwa na nyina umubyara, ukora uburaya witwa Nyirabuntu Aline w’imyaka 28, akaba amaze amezi 2 yaramutorongeje. Umwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro uwo mwana na nyina batuyemo, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyina […]

Continue Reading

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amazu maremare yo guparikwamo imodoka gusa

Mu rugamba rwo gukemura ikibazo cy’amamodoka abura aho aparika, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kubaka amazu meremare ageretse yagenewe guparikwamo imodoka gusa. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cya parikingi gikomeje kwiyongera mu murwa mukuru. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko ibi bizakorwa binyuze mu kubaka […]

Continue Reading

Abantu barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga imirwano yabereye muri Masisi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), ryatangaje ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Mutarama 2025, abantu ibihumbi 102 bavuye mu ngo zabo muri teritwari ya Masisi bitewe n’imirwano y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. OCHA yagize iti “Hagati ya tariki ya 1 n’iya 3 […]

Continue Reading

Bigoranye APR FC Yatsinze Marines FC 2-1 Ikomeza Gusatira Rayon Sports

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku wa Gatatu. Iyi ntsinzi yashimangiye intumbero y’Ikipe y’Ingabo zo mu Rwanda yo gusatira Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona. Uyu mukino wari utegerejwe cyane, aho abakinnyi bashya ba APR FC, Denis Omedi […]

Continue Reading

Moto nazo zigiye kujya zinyura muri contrôle technique

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje gahunda nshya yo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (contrôle technique), harimo n’izo mu bwoko bwa moto. Iyi gahunda igamije kugabanya imyuka yangiza ikirere isohorwa n’ibinyabiziga. Ni umushinga ushyigikiwe n’ingamba zo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu bikorwa by’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, icyemezo cyatangiye kubahirizwa ku wa 1 Mutarama 2025. Mu 2022, […]

Continue Reading