Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo zigishije abangavu kwirwanaho

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zakoze ibikorwa byo kongerera ubushobozi abakobwa biga mu Ishuri Ribanza rya Malakia, riri mu gace ka Makakal. Abo bakobwa, basaga 60, bahawe amasomo ajyanye n’imyitozo yihariye yo kwirwanaho, igamije kubongerera ubushobozi bwo kwifasha mu bihe bigoye. Chol Nyok, Umuyobozi w’ishuri rya Malakia, […]

Continue Reading

Urukiko rwemeje kweguza Visi Perezida wa Kenya

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwa Kenya rwatangaje ko ibirego byo gushinja Visi Perezida Rigathi Gachagua byemejwe, rusobanura ko hari gutegurwa uburyo Sena yatora ko yakwirukanwa muri iki cyumweru. Ejo ku wa Kabiri hari hategerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo kwemerera Abasenateri gukora, bakemeza ko Gachagua yeguzwa mu nshingano ze. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Inteko […]

Continue Reading

Mu muhango wo gusezera nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera Perezida Paul Kagame yamutanzeho ubuhamya

Mu muhango wo gusezera nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubwo yari mu nshingano yakoranye umuhate akazi yari ashinzwe kandi amasomo yize mu buzima ari yo yamugize uwo yabaye. Perezida Kagame yavuze ko tubayeho mu buzima bw’amasomo haba ibibi cyangwa ibyiza byose bisigira […]

Continue Reading

Manzi Beny Shukuru w’imyaka 4 yishwe n’imodoka ava ku ishuri

Manzi Beny Shukuru, umwana w’imyaka 4 wari uvuye kwiga mu mashuri y’inshuke, yagonzwe n’imodoka ya Coaster ya Agence Virunga itwara abagenzi, ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke. Uyu mwana yari kumwe na bagenzi be bigana, ariko agendera ku ruhande rutandukanye n’urwabo. Nyuma yo […]

Continue Reading

Polisi y’u Rwanda igiye gufungura ikigo gishya cya Contrôle Technique i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gufungurwa ikigo gishya kizasuzuma ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, kikaba kizubakwa i Ndera mu Karere ka Gasabo. Iki kigo kizunganira icyari gisanzwe i Remera, mu rwego rwo kunoza serivisi zo gusuzuma imodoka zihabwa ba nyirazo. Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ubwinshi bw’ibinyabiziga muri Kigali butuma serivisi […]

Continue Reading

Umusore yafashwe yibye ihene i Nyagatare

Mu Murenge wa Nyagatare, Umusore witwa Shyaka w’imyaka 24 yafashwe n’abashinzwe umutekano nyuma yo gufatanwa ihene yari yibye mu gace ka Marongero. Shyaka yari kumwe n’undi mugenzi we wahise yiruka akabacika, ubwo bamufataga agerageza kugurisha iyo hene, yari yamaze kuyica akayikata ijosi. Abaturage batangaje ko babangamiwe n’abajura n’abantu batagisha inyungu mu kazi bakora ahubwo bakishora […]

Continue Reading

UMUGABO WITWAJE INTWARO NA PASIPORO YIMPIMBANO YAFATIWE AHO TRUMP YIYAMAMARIZAGA

Umugabo witwaje imbunda ebyiri ntoya zitemewe n’amategeko yatawe muri yombi hafi y’aho Donald Trump yariari  kwiyamamariza i Coachella muri leta ya California, nk’uko Polisi ibitangaza. Radio BBC gahuza ivugako Vem Miller w’imyaka 49, yari atwaye imodoka ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano kuri bariyeri bakamusaka bakamusangana izi ntwaro. Yahise ajya gufungwa nta kintu kindi kibaye, ashinjwa kuba […]

Continue Reading

Musanze: Hoteli yafashwe n’inkongi

Hoteli Muhabura ihereye mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze zimwe mu nyubako zayo zibasiwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka. Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yatewe n’inkongi yaturutse mu gice cy’igikoni igakongeza akabari, resitora, ibyumba bitanu n’ububiko. Inkongi yazimye hitabajwe Polisi hagamijwe gutabara izindi […]

Continue Reading

Rusizi: Umusore warindaga umurenge yafashwe agerageza kuwiba

Tuyishime Samuel, w’imyaka 24, wari umuzamu w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushaka kwiba ibikoresho byo mu bubiko bw’umurenge akoresheje imfunguzo zacicishijwe. Uyu musore yahamagaye umucuzi witwa Singirankabo Damascène ngo amucurire imfunguzo z’ibiro by’Akagari ka Kamurera ndetse n’ububiko bw’ibikoresho birimo televiziyo, ibiryabarezi, mudasobwa n’ibindi. Nyuma yo gutanga imfunguzo, umucuzi yagize […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yashyize mu mirimo mishya abasirikare babairi bakuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj.Gen. Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba. Maj Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu […]

Continue Reading