Perezida Kagame yasabye Abasenateri kutamenyera ibibazo ku mbuga nkoranyambaga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abasenateri gushyira imbaraga mu gukurikirana ibibazo by’abaturage bikamenyekana hakiri kare bigakemurwa ntibirinde kugera ku mbuga nkoranyambaga ngo abe ari ho babimenyera. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batorewe kwinjira muri manda y’imyaka itanu. Mu ijambo rye nyuma yo kwakira […]

Continue Reading

Uwiyamamarizaga kuba Perezida yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu

Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye Ayachi Zammel, Umukandida wiyamamarizaga umwanya wa Perezida, igifungo cy’amezi atandatu kubera ibyaha aregwa by’inyandiko mpimbano. Umwunganizi mu by’amategeko wa Zammel, Abdessattar Massoudi, ejo ku wa Gatatu, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko iki ari igihano cya kabiri ahawe mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida. Mu cyumweru gishize […]

Continue Reading

Dr Kalinda Francois-Xavier yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Sena

Dr Kalinda Francois-Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Umutwe wa Sena y’u Rwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku majwi 25. Yatowe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kumugira umusenateri. Tariki ya 9 Mutarama 2023, ni bwo bwa mbere Dr Kalinda François-Xavier yatorewe kuyobora Sena […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umusore afungiwe gutera inda umwangavu w’imyaka 17

Umusore witwa Niyonkuru Valens w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17. Uyu musore wo mu Mudugudu wa Bigeyo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, yateye unda uwo mwangavu utuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo. […]

Continue Reading

Nyanza: Bitwikira ijoro bagashyingura mu ngo batinya ibiciro by’amarimbi

Mu karere ka Nyanza mu Kagali ka Cyerezo mu Murenge wa Mukingo hari abahatuye bavuga ko kubera kutagira irimbi, usanga bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo mu masambu yabo, bitewe no gutinya kubikora ku manywa bikabaviramo gucibwa amande, kubera ko bitemewe, dore ko irimbi rusange aho riri bibasaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri. Umwe mu […]

Continue Reading

Bwa mbere abagore bagiye kwiganza muri Sena y’u Rwanda: Ibyitezwe muri Sena mu Rwanda mu Myaka Itanu Iri imbere

Mu myaka itanu iri imbere, abagore bazahagararira Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko muri Sena y’u Rwanda, bagiye kuruta abagabo ubwinshi, bikaba ari ubwa mbere ibi bibayeho mu mateka y’igihugu. Muri iyi nteko y’ubutegetsi bw’ikirenga, abagore bageze ku mubare utazwiho gusubira inyuma, bagaragaza imbaraga mu rwego rw’ubuyobozi. Ubu mu badepite 26 bari muri Sena, 17 […]

Continue Reading

Perezida João Lourenço Yatanze Icyifuzo cy’Amasezerano y’Amahoro Hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko yahaye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icyifuzo cy’uko ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro. Ibi yabitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN). Lourenço, umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, yavuze ko kuva […]

Continue Reading

Abana b’ingagi 22 bagiye kwitwa amazina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu Muhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi ku nshuro ya 20, hazitwa abana 22 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka ushize. Ni umuhango uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024, mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Kageruka Ariella […]

Continue Reading

Nyamasheke: Abasore 3 bafashwe bibye ibitoki

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Ishimwe Olivier w’imyaka 22, Bagabo Niyonkuru w’imyaka 23 na murumuna we Ufitamahoro Porepore bakekwaho ubujura bw’ibitoki mu murima w’umuturage witwa Munyampundu Samuel w’imyaka 62, bafatirwa mu isoko rya Mugonero bari kubigurisha. Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]

Continue Reading