Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryacitsemo ibice

Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi, riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), riri mu bibazo bikomeye byatangiye muri Nyakanga 2024, bikaba byarageze aho ricikamo ibice. Ibi byatewe n’umwuka mubi hagati y’abanyamuryango baryo, biganisha ku guhangana gukomeye hagati y’abayobozi b’iri shyaka. Ibibazo byatangiye ubwo abanyamabanga 30 ba UDPS bandikiye Umunyamabanga Mukuru, Augustin […]

Continue Reading

Ibisubizo bya Perezida Nguesso ku guhuza Kagame na Tshisekedi n’iby’ubutaka yashinjwe kugurisha u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ashinja ubutegetsi bwe kugurisha ubutaka u Rwanda, ndetse akomoza no ku mubano mubi umaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni ingingo zombi uyu mukuru w’igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique. Muri iki kiganiro, Perezida […]

Continue Reading

Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Imvura idasanzwe imaze iminsi yibasiye uduce dutandukanye twa Nigeria imaze guhitana abarenga 200 abandi 208,000   bavuye mu byabo ndetse n’ibikorwa remezo byarangiritse nkuko Ikigo cy’imicungire y’ibiza muri icyo gihugu kibitangaza. Abaturage ba Nigeria bakunze kuzengerezwa n’imyuzure ahanini biturutse ku kudakurikiza amabwiriza yo gukaza ubwirinzi,  mu mwaka wa 2022 imyuzure yahitanye abarenga 600 abandi barenga miliyoni […]

Continue Reading

Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ya Jaguar yerekezaga i Kigali

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ikomeye ya bisi y’Ikigo cya ’Jaguar Bus Company’, nyuma y’uko igonganye n’ikamyo ya Fuso. Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mwijima, bikarangira bagonganye. Iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya saa munani z’ijoro, […]

Continue Reading

Insengero 9880 zimaze gufungwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko hafunzwe inzu zisengerwamo 9,880 mu Rwanda nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero, imisigiti, na kiliziya. Ibi yabitangaje ku itariki ya 1 Nzeri 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.   Musabyimana yavuze ko ubu bugenzuzi bwatewe n’ubwiyongere bukabije bw’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere, aho mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero, n’imiryango […]

Continue Reading

Perezida Macron yatangiye gusabirwa kweguzwa

Ishyaka La France Insoumise (LFI) riherutse kwegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ryatangije urugendo rwo gukusanya imikono yo kweguza Perezida Emmanuel Macron. Bije nyuma y’uko Macron yanze gushyiraho Lucie Castets nka Minisitiri w’Intebe mushya wari watanzwe n’Ihuriro Nouveau Front Populaire ari naryo LFI ribarizwamo. Umuyobozi wa LFI, Mathilde Panot yatangaje ko boherereje […]

Continue Reading

MIFOTRA yikomye ibigo byishyuza abashaka kwimenyereza akazi

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yakebuye ibigo byiganjemo iby’abikorera, byaka amafaranga abashaka kwimenyereza umwuga (internship), ibibutsa ko bidakwiye ahubwo bikwiye korohereza abashaka kwimenyereza umwuga kuko baba baje gutanga umusanzu wabo mu kazi ndetse no kuzana ibitekerezo bishya. Francois Ngoboka, Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’umurimo, yasabye ibi bigo kugira ubushishozi, avuga […]

Continue Reading

Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda wongerewe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) wongerewe ukagera ku 10, uvuye kuri batandatu. Gusa, mu mikino, hazajya habanzamo abanyamahanga batandatu gusa, mu gihe abandi bane bazajya basimburana hagati yabo, ariko bitarenze batandatu bari mu kibuga icyarimwe. Ibi byakozwe nyuma y’uko Rwanda […]

Continue Reading

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 2 ihuza Afurika na Indonesia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia, aho yifatanya n’abandi bayobozi mu Nama ya 2 ihuza Indinesia n’Afurika. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuhate wa Bandung mu kugera ku Cyerekezo 2063 cy’Afurika”, iteganyijwe hagati kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Nzeri 2024. Ni inama yitezweho […]

Continue Reading

BNR yasobanuye impamvu yahinduye inoti ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje impamvu zatumye ihindura inoti za 5000 Frw na 2000 Frw, harimo kuzijyanisha n’igihe hongerwamo ikoranabuhanga rigezweho no kuyongerera umutekano. Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Kanama 2024, riteganya ko izi noti zishyirwa mu bikorwa hamwe n’izari zisanzweho, zirimo iya […]

Continue Reading

Rayon Sports yihanije Addax SC ibitego 10-1 Robertinho atanga ubutumwa

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’, yasabye guhabwa igihe kugira ngo abashe kubaka ikipe ikomeye. Robertinho yemeje ko azabigeraho, akoresheje ubunararibonye bwe mu gutoza. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports yanyagiye Addax SC [yahindutse Imena FC] ibitego 10-1 mu Nzove. Nyuma […]

Continue Reading