Kigali: Meya Dusengiyumva akimara gutorwa yahize gutera ibiti

Dusengiyumva Samuel, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali yatangaje ko agiye gukorana n’Abajyanama b’Umujyi, bagatera ibiti miliyoni 3 bizafasha abatuye i Kigali guhumeka neza. Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, nyuma y’aho bwa mbere yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali tariki 15 […]

Continue Reading

Umusirikare yarashe umukuriye kubera kunyereza umushahara we

Mu kigo cya gisirikare cya Karisimbi giherereye i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru y’akababaro aho umusirikare witwa Banza Ilunga yishe mugenzi we Capitaine Albert Bosina amuziza kunyereza umushahara we. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ubwo Ilunga yarasaga Bosina […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umugabo wari umaze amezi 8 ataye urugo rwe yakubiswe izakabwana n’abo mu rugo yinjiye

Mugemangango Thacien umaze amezi 8 yarataye urugo rwe akinjira umugore baturanye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yahuye n’uruva gusenya ubwo yatahaga muri urwo rugo yinjiye umugore n’abana be bakamuhondagura bakamugira intere. Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, yari amaze imyaka irenga 5 afitanye amakimbirane n’umugore we w’isezerano ashingiye […]

Continue Reading

Menya uko wasaba indishyi ku mpanuka yakozwe n’ikinyabiziga kitamenyekanye

Hari ubwo umuntu agwa mu mpanuka yatewe n’ikinyabiziga kitamenyekanye cyangwa uwagiteje akaba yahise atoroka. Ibi bishobora gusigira uwahohotewe igihombo gikomeye, bikaba n’imbogamizi mu kubona indishyi ku byangiritse. Ariko, hari uburyo bwo gusaba izi ndishyi binyuze mu Kigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund). Iki Kigega Cyihariye Cy’Ingoboka ni iki? Iki Kigega ni ikigo cya Leta gishinzwe […]

Continue Reading

Basketball: U Rwanda rwatsindiye Argentina imbere ya Perezida Kagame

Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball yabonye itike yo gukina 1/2 cy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2026 nyuma gutsinda Argentina amanota 61-36 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 […]

Continue Reading

Umusore w’imyaka 17 wafashwe avuye kwiba inka mu masaha y’ijoro

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2024, umusore witwa Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17 yafashwe ari kumwe na mugenzi we wahise atoroka, bashoreye inka ebyiri bikekwa ko bari bazibye mu rugo rw’umuturage. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. […]

Continue Reading

Ubuzima bw’ubuhunzi,Abahanzi akunda,n’uwo afata nk’icyitegererezo ubuzima bwa Perezida w’Inteko hanze y’akazi

Kazarwa Gertrude, umugore w’imico myiza n’indangagaciro zikomeye, ni we watorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku itariki ya 14 Kanama 2024. Uyu mubyeyi w’abana batatu n’umukazana, yamenyekanye cyane kubera umwete no gukunda igihugu, ibintu yagaragaje mu bikorwa bye bya politiki n’ibindi akora buri munsi. Ubuzima n’Ubuhunzi Kazarwa yavukiye mu Karere ka […]

Continue Reading

Intandaro y’igihombo cyasaga miliyari 10 Frw MTN Rwanda yagize

Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2024, MTN Rwanda Plc, ikigo kizwi cyane mu by’itumanaho mu Rwanda, cyatangaje igihombo cya miliyari 10.5 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Iki gihombo ni ikintu kidasanzwe kuri MTN Rwanda, igisanzwe gifite abafatabuguzi benshi kandi ikigurisha serivisi zitandukanye. Ibyari byaratangiye kugenda nabi mu 2022 Ikigo MTN Rwanda cyatangiye kugorwa […]

Continue Reading

Uwari ugiye kuba Umudepide mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda arashinjwa gukora Jenoside

Umugabo witwa Musonera Germain wo mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, arashinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuba yaragize uruhare mu kwica ababo muri Jenoside. Aba barokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza barasaba ko Musonera ahanwa n’amategeko, bakavuga ko yari umwe mu bayobozi bagize uruhare mu bitero byiciwemo Abatutsi i […]

Continue Reading

Ushinjwa kwica abagore 42 akabajugunya mu ngarani yatorotse gereza aburirwa irengero

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, umugabo witwa Jumaisi Collins wo mu gihugu cya Kenya yatorotse kasho ya Polisi iri i Nairobi, aho yari afungiye akekwaho kwica abagore bagera kuri 42, harimo n’umugore we, maze akajugunya imirambo yabo muri kariyeri ishaje. Uyu mugabo yari yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma y’aho […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo w’imyaka 44 arakekwaho gusambanya umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 44 ukekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 24 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Uyu mugabo yashinjwe iki cyaha nyuma y’aho umukobwa we akoresheje amarenga abwira nyina ibyabaye ubwo yari atashye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave, yemeje ko aya makuru yabagezeho ku wa […]

Continue Reading