Gen (Rtd) Kabarebe yavuze impamvu Odinga akwiye kuyobora Komisiyo ya AU

Ku wa 27 Kanama 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yatanze impamvu zifatika zishyigikira kandidatire ya Raila Odinga wo muri Kenya ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Kabarebe yagaragaje Odinga nk’umunyapolitiki w’umuhanga ufite ubunararibonye bukomeye muri politiki n’iterambere, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe […]

Continue Reading

MINEDUC yasubije ikibazo cy’abarimu basabye guhindurirwa ibigo

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu basaba kwimurirwa mu tundi turere cyangwa mu yandi mashuri ntibikunde, ariko bigaterwa n’impamvu y’uko hari ubwo umubare w’abashaka kujya mu karere kamwe uba uri hejuru kuruta uw’abashaka kuhava, ibyo bigatuma imyanya iboneka ari mike. Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo […]

Continue Reading

Abana barenga ibihumbi 15 batsinzwe ibizamini bya Leta mu 2023/2024

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 15 batsinzwe mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024. Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu biga mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% bivuze ko hari abanyeshuri […]

Continue Reading

MINEDUC yatangiye gahunda yo gushyiraho abayobozi bungirije mu mashuri abanza

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iri mu bikorwa bikomeye byo gushyiraho abayobozi bungirije ku bigo by’amashuri abanza, mu rwego rwo guteza imbere imikorere y’ibyo bigo, by’umwihariko no kunoza imiyoborere y’amashuri abanza atagira icyiciro cy’amashuri yisumbuye. Kugeza ubu, abayobozi bungirije 466 bamaze gushyirwa mu myanya hirya no hino mu gihugu. Iyi gahunda […]

Continue Reading

Dosiye y’uwari ku rutonde rw’Abadepite ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside igezehe ?

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain ufite imyaka 59 wari ku rutonde rw’abakandida-depite akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Musonera Germain yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie […]

Continue Reading

Kayonza: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimuka kubera amabuye y’agaciro

Abaturage bo mu miryango 432 batuye mu midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu ho mu Karere ka Kayonza, basabwe kwimuka kubera gahunda yo gukoresha ubutaka bwabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi nticyabashimishije, kuko bamaze igihe kinini bahatuye, kandi batabonye ahandi ho gutura. Bamwe muri aba baturage […]

Continue Reading

Muri Namibia Inyamaswa zirenga 700 zigiye kwicwa bitewe n’amapfa

Namibia yafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya umubare w’inyamaswa mu mapariki yayo bitewe n’ibibazo by’amapfa bikomeye byugarije igihugu. Iki gikorwa kigamije kugabanya umubare w’inyamaswa muri pariki kugira ngo izizasigara zibone amazi n’ibiribwa bihagije, cyane ko amapfa ari gutuma bibura. Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia yatangaje ko inyamaswa zirenga 700 zizicwa, zirimo inzovu 83, imvubu 30, […]

Continue Reading

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bitakugoye

Kureba AMANOTA y’Ikizami cya Leta yasohowe na National Examination and School Inspection Authority (NESA) Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri: 1) Kuri Interineti 2) Kuri Telefone 1. Kureba amanota y’abanyeshuri 2024 ya NESA kuri Interineti. Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti […]

Continue Reading

Ni bande mu ngabo za RDC bayoboye urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru

Kuva mu mpera za 2021, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntambara yakomeje kugaragaza ubushyamirane bukomeye, aho buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi. Perezida Félix Tshisekedi wemeje ko atazaganira na M23, ahitamo gukomeza imirwano kugeza ubwo umutwe uzatsindwa cyangwa […]

Continue Reading

Mu nsengero 14 094 zagenzuwe na Leta 306 zizasenywa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu bikorwa Leta imazemo iminsi yagenzuye insengero 14 094, muri zo izigera kuri 306 ntizizongera gukora kuko zizasenywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yumvikanishije ko izo nsengero zizakurwaho ntizongere gukora kuko byagaragaye ko zitujuje ibisabwa kandi kubera imiterere yazo zishobora gushyira mu kaga abazisengeramo. Yagize ati: “Uyu munsi […]

Continue Reading