Abakozi 1000 b’Abongereza bari bashinzwe gahunda yo kohereza abimukira i Kigali bahawe imirimo mishya

Abakozi 1000 b’Abongereza bari bashinzwe gahunda yo kohereza abimukira i Kigali bahawe imirimo mishya nyuma y’uko iyi gahunda ishyizweho na guverinoma nshya y’u Bwongereza ihagaritswe. Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Yvette Cooper, yatangaje ko aba bakozi bagiye kwerekeza imbaraga mu guhangana n’abakoresha batanga imirimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanini bayihaye abadafite ibyangombwa byo kuba muri iki […]

Continue Reading

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa cya SKOL Brewery Ltd

Israel Mbonyi yamaze kumvikana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ku bijyanye no kwamamaza ikinyobwa gishya cya ‘Maltona 0.0%’ kidasembuye, giherutse gushyirwa ku isoko. Amakuru ahari akaba anemezwa n’uruhande rwa SKOL Brewery Ltd, avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano ndetse n’amafoto yamaze gufatwa. Igisigaye ni ukuyasohora bakamutangaza nka ‘Brand Ambassador’ mushya w’iki kinyobwa. […]

Continue Reading

Odinga Yahakanye Gukoreshwa na Ruto, Ahishura ikintu gikomeye agiye gukora

Raila Odinga yatangaje ko yiteguye guhagarika kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ikomeje gufata indi ntera. Icyemezo Raila Odinga yatangaje mu mpera z’iki cyumweru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyagaragaje ubushake bwe bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke […]

Continue Reading

Muhanga: Imihanda ya Kaburimbo Yashaje Imburagihe Yongeye Gusanwa

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga bataka kubera imihanda yangiritse bikomeye kandi yubatswe hashize igihe gito, ubu bari kubyinira ku rukoma kuko yose yamaze gusanwa. Mu ngengo y’imari ya 2022/2023 muri uyu mujyi hubatswe ibilometero 6.9 by’imihanda byatwaye agera kuri miliyari 5 Frw. Iyo mihanda yubatswe mu mushinga mugari wari ugamije guteza […]

Continue Reading

HEC Yasabye Abashaka ‘Équivalence’ Kwitwaza Icyemeza ko Babaye mu Bihugu Bizemo

Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) yatangaje ko abize hanze basaba ‘équivalence’ bakwiriye kuzana ibyemezo bahawe n’ibihugu bizemo bibemerera kubayo, bizwi nka ‘Permis de Résidence’, aho kuba ibyemezo bahawe nyuma yo gusoza amasomo bizwi nka ‘Attestation de Résidence’. HEC nirwo rwego rwa leta rushinzwe guha abize hanze ibyangombwa byemeza ko amasomo yize […]

Continue Reading

Impuruza ku Banyarwanda ku Modoka zifite ‘Airbag’ za Takata Ziri Kwica Abantu

Komisiyo y’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ishinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, yatanze impuruza ku buziranenge bw’ibikoresho birinda abari imbere mu modoka mu bihe by’impanuka (airbags) byakozwe n’Uruganda rwa Takata rwo mu Buyapani, aho bikomeje guhitana abantu aho kubarinda. Mu buryo busanzwe mu modoka habamo ibintu bimeze nk’ibipirizo (airbags) biba […]

Continue Reading

Huye: Umukecuru w’imyaka 64 yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, Akagari ka Buhimba, Umudugudu wa Karubona, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 64, bikekwa ko yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije. Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kigeme. Amakuru  avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n’abaremba cyane ibyaje kuviramo n’uyu mukecuru urupfu. […]

Continue Reading

Perezida Joe Biden yahagaritse guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yikuye mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu. Biden yatangaje ko ari “ku nyungu nziza z’ishyaka rye n’igihugu.” Iki cyemezo cyafashwe mu gihe habura amezi ane ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Continue Reading

Gen Nyakarundi yitabiriye inama mu Bufaransa

Umugaba w’Ingabo  z’u Rwanda zirwanira ku butaka,  Général Major Nyakarundi Vincent, yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo, mu Mujyi wa Rennes, mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni inama yiga ku kubungabunga amahoro, umutekano no kubitoza urubyiruko. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Maj Gen Nyakarundi Vincent yaganiriye na mugenzi we mu gihugu cy’u Bufaransa, Gen Pierre […]

Continue Reading

RDC: Abarenga ibihumbi 11 banduye Monkeypox

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira, abaturage 11,164 bo muri iki gihugu banduye virusi ya Monkeypox, bikaba byaratwaye ubuzima bw’abagera kuri 447. Ku wa Gatandatu, tariki 20 Nyakanga 2024, Dr. Jean-Jacques Mbungani, wabaye Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, yavuze ko iki gihugu gikwiriye gukoresha imbaraga zisumbuye mu […]

Continue Reading

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabwe guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Aba-Démocrates 35 bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye Perezida Joe Biden guhara kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, agasimburwa na Visi Perezida Kamala Harris. Mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi harimo abagera kuri 13 bafashe icyemezo cyo gusaba Perezida Biden kuva mu irushanwa kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, […]

Continue Reading