U Rwanda rwarokotse igitero cya FARDC na FDLR cyaburijwemo na M23

Mbere y’uko u Rwanda rwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) muri Kamena 2022, hari umugambi ukomeye wo kudobya iyi nama wateguwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa FDLR. Uyu mugambi waje gupfuba kubera ingabo za M23. Iyi nama ya CHOGM yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo […]

Continue Reading

Ibiciro ku Masoko byiyongereyeho 5% muri Kamena 2024

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 5% muri Kamena 2024 ugereranyije na Kamena 2023. Iyi nkuru yagarutsweho ubwo hatangazwaga igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2024. NISR yagaragaje ko muri Gicurasi 2024, ibiciro byari byiyongereyeho 5.8% ugereranyije n’ukwezi kwa Gicurasi 2023. Uku kwiyongera kw’ibiciro kwatewe ahanini […]

Continue Reading

Abagabo Bane Bo mu Murenge wa Mbuye Bakurikiranyweho Kwicira Mugenzi Wabo mu Muhuro w’Ubukwe

Abagabo bane bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango barakekwa kwicira mugenzi wabo witwa Niyigaba Jacques, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, mu muhuro w’ubukwe. Niyigaba Jacques yari atuye mu Mudugudu wa Kigabiro mu Murenge wa Mbuye muri aka karere. Abaturage babonye uko yishwe bavuga ko Niyigaba yajyanye mu muhuro na bagenzi be bane, […]

Continue Reading

Gicumbi: Bahize kuzatora Dr Habineza Frank na DGPR

Kuwa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, mu murenge wa Byumba, akagari ka Gacurabwenge, Dr Frank Habineza Kandida ku mwanya wa Perezida ubwo yiyamamazaga yabwiye abaturage ko nibabagirira icyizere abakoresha mutuelle bazajya babona umuti  muri farumasi, kurwanya akarengane ndetse no gushinga ibibuga by’imikino mu BIGO by’amashuri. Abaturage bakaba bamwijeje ko bazamutora 100% Ati ” Nitwe […]

Continue Reading

Imigabo n’Imigambi 50 ya Mpayimana Philippe mu Kwiyamamaza: Kwiyemeza Kuzamura Ubutumburuke bwa Kigali Convention Centre n’Iterambere ry’Ubukungu

Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yemeza ko afite imigabo n’imigambi 50 mu nzego zitandukanye z’ubukungu ateganya gushyira mu bikorwa mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu. Imigambi ya Mpayimana Philippe: Kongerera Ubutumburuke Kigali Convention Centre: Yifuza kongera ubutumburuke bw’Inyubako ya Kigali Convention Centre ikaba imwe mu nyubako […]

Continue Reading

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatorera mu bihugu 70

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yatangaje ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatorera kuri site 160 mu bihugu 70, ibyo u Rwanda rufitemo Ambasade muri byo bikaba 44. Ni amakuru yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ku wa 9 Nyakanga 2024, ndetse anakomoza ku kuba imyiteguro yose ijyanye no gutegura amatora yaba ku […]

Continue Reading

U Rwanda n’u Burundi byemeranyije guhurira mu biganiro vuba

Mu mpera z’uyu mwaka, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahurira ku meza y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza. Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, ahamaze iminsi habera umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC). Ku wa 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka […]

Continue Reading

U Rwanda rwahakanye ko ruzasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, ryavugaga ko u Rwanda rwamenye umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira nk’uko biteganywa n’amasezerano yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko zombi. Ryagiraga riti “Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu […]

Continue Reading

Amerika yongeye gushinja u Rwanda kohereza abasirikare 4,000 muri Congo

Ku wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu Burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000, aho bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Aya makuru kandi y’uko aba basirikare baba bagiye gufasha umutwe wa M23 agaragara no muri raporo nshya […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakomoje ku mahanga yifuza ko Ingabire Victoire aba Perezida w’u Rwanda

Ingabire Victoire ni umwe mu bakunze kugaragazwa n’amahanga nk’umunyepolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse yari umwe mu bifuje guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu 2024, ariko aza gukumirwa n’ubusembwa afite. Ubusembwa Ingabire afite bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n’imbabazi za Perezida Paul Kagame […]

Continue Reading

Muhanga : Dr Habineza yemereye abaturage uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Muhanga ko naramuhanga atowe azashyiraho uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, bayongerera agaciro ndetse no gutanga akazi ku rubyiruko. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga mu KARERE ka Muhanga. Dr Frank […]

Continue Reading