Perezida wa Amerika Joe Biden yanduye COVID-19

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanduye COVID-19 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye. Biden w’imyaka 81, yapimwe ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, bagasanga yaranduye. Biden yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas aho yaniteguraga gutanga ijambo mu nama ngarukamwaka ya UnidosUS, ubwo yagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, bamusuzuma bakamusangana iyo […]

Continue Reading

Imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera igezehe?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta y’u Rwanda Gishinzwe Gukurikirana Ingendo z’Indege n’Ibikorwa by’Ubukerarugendo Buzishingiyeho (ATL), Jules Ndenga, yatangaje ko imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera igeze kuri 85%, ku buryo bitarenze muri Nzeri uyu mwaka izaba yarangiye. Iki Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kizwi nka Kigali International Airport kiri kubakwa mu Karere […]

Continue Reading

Polisi iri mu mazi abira kubera wa mugabo wishe abagore 42 harimo n’umugore we

Igipolisi cyo muri Kenya kirashinjwa gushyira igitutu ndetse no gukorera iyicarubozo Collins Jumaisi Khalusha, uregwa kwica urw’agashinyaguro abagore bagera kuri 42 harimo n’uwe bwite. Khalusha yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, nyuma yo kwemera ko ibi byaha yagikoze guhera mu mwaka wa 2022. Uyu mugabo w’imyaka 33, yafashwe nyuma yo […]

Continue Reading

Rwamagana: Barinubira ibura ry’amazi ngo ijerekani iragura umugabo igasiba undi

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, cyane cyane abatuye mu Mujyi no mu nkengero zawo, bari mu bibazo by’ibura ry’amazi rikabije. Ijerekani imwe y’amazi ishobora kugura guhera kuri 500 Frw kuzamura, ibintu bibangamiye cyane abaturage. Ibi bibazo byatangiye kugaragara mu mpera za Mata, aho hashyizweho ingengabihe yo gusaranganya amazi nibura rimwe mu cyumweru. Ariko, abaturage […]

Continue Reading

Nyamasheke: Ishimwe ry’uwabyaye yagiye gutora

  Nyinawumuntu Angélique wo mu Mudugudu wa  Kabuyaga, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, wafashwe n’ibise ubwo yari agiye gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ku wa 15 Nyakanga. Yafashwe n’inda ubwo yari ageze mu cyumba cy’itora, ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora, aho yabyariye umwana w’umuhungu bamwita Kagame Baraka Emile. Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, […]

Continue Reading

Abakuru b’Igihugu bakomeje gushimira Paul Kagame watsinze amatora

Abakuru b’Ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Paul Kagame kubera ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kuyobora manda ya kane izamara imyaka 5 iri imbere. Perezida wa Kenya, William Ruto, yanyuzwe no kongera gutorwa kwa Paul Kagame, anamuha ubutumwa bumushimira. Yagize ati “Dufatanyije kwishimira amahitamo aboneye y’Abanyarwanda ndetse turakwifuriza intsinzi mu […]

Continue Reading

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itarimike

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanishije ubujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wajuriye agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, asabirwa guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo. Umushinjacyaha yagaragaje ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu […]

Continue Reading

Ibyo Perezida wa Madagascar yavuze kuri Kagame nyuma yo gutsinda amatora

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ntsinzi ya Kagame Paul, wari umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abinyujije kuri X, Perezida Rajoelina yanditse ati: “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe nk’ibyavuye mu […]

Continue Reading

FARDC yasabye abaturage kuyihanganira Nyuma yo gukurwa amata ku munwa na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abaturage kucyihanganira nyuma yo kwamburwa ibice byinshi n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu ruzinduko yagiriye muri teritwari ya Beni kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, […]

Continue Reading

Kenya: Bikomeje kugorana Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo, Ruto asabwa kwegura

Nyuma y’ibyumweru bibiri bya gahenge, Kenya yongeye kubona imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko, nyuma y’uko Perezida William Ruto asese guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko. Ibi byabaye nyuma y’imyigaragambyo yabaye mbere igahitana abarenga 40, ariko urubyiruko rwongeye kugaruka mu mihanda kuri uyu wa Kabiri, rwongera gusaba impinduka zikomeye. Ibihumbi by’urubyiruko byiraye mu mihanda byamagana […]

Continue Reading

FPR Inkotanyi yaje imbere mu matora y’Abadepite-iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%. Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, […]

Continue Reading