Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024. Iyo nama yashyize mu myanya itandukanye abayobozi ndetse yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024, yemeje imishinga y’amategeko, porogaramu n’ingamba n’ibindi.  

Continue Reading

‘Abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo’Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye kwita ku nyungu z’Abanyarwanda bose

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abayobozi baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu ko bafite inshingano yo kwita ku nyungu z’Abanyarwanda bose. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano no gusesa Inteko […]

Continue Reading

Ibigwi by’abakandida batatu bemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora azaba tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Abakandida batatu nibo bemerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa na Komisiyo y’Amatora barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga. Si ubwa […]

Continue Reading

Mwalimu yajuririye icyemezo cya NEC cyo kutamushyira mu biyamamariza kuba Perezida

Mwalimu Hakizimana Innocent wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yavuze ko akimara kutagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza yahise ajya kujurira kuri komisiyo y’igihugu y’amatora [NEC]. Ku itariki ya gatandatu z’uku kwezi ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ku isonga haje Perezida Kagame […]

Continue Reading

Umupolisi ukomeye yarasiye umucamanza mu rubanza nawe ahita araswa

Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Kenya yishwe arashwe nyuma yuko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi. Uwo mupolisi w’ipeti rya ’Chief Inspector of Police’ (CIP) yarashe umucamanza mukuru Monica Kivuti wo mu rukiko rwa Makadara, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo. Bivugwa ko […]

Continue Reading

Abanyarwanda 15 bambere bafite subscribe nyinshi kurubuga rwa Youtube kurusha abandi

Mu rwanda ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere umunsi ku munsi arinako abanyarwanda barimenye bakomeza kuryungukiramo tugiye kubagezaho urutonde rwa Abanyarwanda 15 bamere bafite subscribe nyinshi kurubuga rwa Youtube kurusha abandi. 1.RWANDARUSHYA Aimable Ceo&founder of AFRIMAX ENGLISH Yahoze yitwa AFRIMAX TV, Kuri Ubu Ifite Subscribe 3.23M. 2.NGABO Meddy  Kuri Ubu Afite Subscribe Zigera Kuri 1.36M kuri Youtube. […]

Continue Reading

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 18 cy’abimukira bavuye muri Libya

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 113 baturutse muri muri Libya, muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira. Iyo gahunda yiswe ETM ni iy’ubutabazi yatangiye mu myaka 5 ishize hagamijwe gusigasira uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro ku bushake bwabo kandi mu […]

Continue Reading

Urukiko rwakatiye Ntarindwa wamaze imyaka 23 mu mwobo yihishe gufungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwakatiye gufungwa by’agateganyo Emmanuel Ntarindwa w’imyaka 51 Ukekwaho icyaha cya jenoside. Emmanuel Ntarindwa urukiko rwiherereye rusanga uyu mugabo hari impamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cyo gukora jenoside niko gufata icyemezo ko yaba afunzwe by’agateganyo. Uyu aherutse gufatirwa mu rugo rw’umugore mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa […]

Continue Reading

Messi yasubije Mbappe ku magambo y’ubwishongozi ye

Umunyabigwi Lionel Messi yanyomoje Kylian Mbappe bahoze bakinana,uheruka kuvuga ko igikombe cy’Uburayi,Euro gikomeye kurusha Igikombe cy’isi. Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yemeje ko iri rushanwa ry’iburayi ridakomeye cyane, kuko rititabirwa n’amakipe menshi yatwaye igikombe cy’isi yo muri amerika y’amajyepfo. Mbere ya Euro 2024 izabera mu Budage, Mbappe yavuze ko iri rushanwa ryo ku mugabane w’Uburayi […]

Continue Reading

Ibintu bitatu Eric Ten Hag yasabye Man U mbere yo gusinya andi masezerano

Umutoza Erik Ten Hag arashaka kwihagararaho mbere y’uko asinya amasezerano mashya muri Man United yashatse kumwirukana hanyuma ikisubiraho. Manchester United yahisemo gukomezanya n’uyu muholandi,nyuma y’uko inaniwe kubona undi mukandida uyibereye. Amakuru yavugaga ko Ten Hag azirukanwa nubwo yatwaye FA Cup ndetse nawe yari abyiteguye cyane ko ubuyobozi bwavuganye n’abandi batoza badafite akazi nka Thomas Tuchel […]

Continue Reading

Abantu 80 bapfuye nyuma yuko ubwato burohamye

Abantu nibura 80 bapfuye nyuma yuko ubwato burohamye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nkuko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’icyo gihugu. Byabereye mu mugezi wa Kwa, mu ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie, mu ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka na Congo-Brazzaville bahana imbibi. Itangazo ry’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko “ashenguwe” […]

Continue Reading