Umunyamakuru Babu ukorera ISIBO TV yatawe muri yombi

Rugemana Amen wamamaye nka Babu, ukora ku Isibo TV, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nk’uko byahamijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru  ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo yakanye amakuru akomeye yari yatanganjwe na M23

Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zivuga ko umwe mu basirikare bazo yapfuye nyuma y’imirwano n’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Congo. Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF) zivuga ko ku wa kane “zahuye na M23 i Sake” – umujyi uri mu ntera ya kilometero 25 […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi yagize ubwoba none yashyizeho umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iperereza

Binyuze mu itangazo rya perezida ryasohotse ku wa gatanu,tariki 31 Gicurasi , Félix Tshisekedi yagize Justin Inzun Kakiak umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR). Justin Inzun Kakiak yigeze kuyobora uru rwego kuva muri Werurwe 2019 kugeza mu Ukuboza 2021, ubwo yagirwaga Ambasaderi udasanzwe wa RDC i Brazaville muri Repubulika ya Congo. Iri teka rya […]

Continue Reading

Rusesagina Paul aracyatoneka inzirakarengane z’ibitero bya FLN

Rusesagina Paul wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba akomeje kwitabazwa mu bikorwa bibisha byo guhungabanya Abanyarwanda, agahabwa rugari akina ku mubyimba abagizweho ingaruka n’ibitero umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yayoboye wakoze mu gihugu. Kuri ubu ibinyamakuru by’amahanga byahagurutse mu mugambi wo gushaka guhungabanya Abanyarwanda mu bihe binjira mu matora, bitangira gusohora inkuru z’uruhererekane zigamije kwanduza isura y’u Rwanda […]

Continue Reading

Sergeant Robert Kabera watorotse igisirikare cy’u Rwanda yagaragaye ari kubumba amatafari mu gihugu cya Uganda

Sergeant Major Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu ngabi z’u Rwanda (RDF) kubera kuvanga akazi ke ko kurinda igihugu n’umuziki, watorotse igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020, yagaragaye mu mashusho yashenguye imitima ya benshi, avuga ko asaba ubufasha kubera ubuzima bubi asigaye abamo, aho yabumbaga amatafari [y’ibyondo] y’inzu yavuze ko abanamo n’umuryango we. Mu mashusho amara […]

Continue Reading

Umunyarwandakazi w’umupilote ari kubica bigacika mu gihugu cya kenya kubera uburanga bwe

Umunyarwandakazi Huguette Umuhoza, usanzwe ari umupilote, yavugishije Abanya-Kenya amagambo menshi kubera ikimero cye kidasanzwe. Bijya gutangira,umushoramari wo muri Kenya witwa Khalif Kairo yafashe ifoto bari kumwe,hanyuma benshi amatsiko atuma abagabo bo muri iki gihugu bashakisha andi mafoto ya Huguette. Uyu mugabo yanditse ati “Nashyitse amahoro, izina rye ni Iggy. Umupilote w’indashyikirwa ukomoka mu Rwanda.’’ Abanya-Kenya […]

Continue Reading