Dore igitera impumuro mbi ku mubiri n’igihe ugomba kugana kwa muganga

Impumuro mbi ku mubiri (cyangwa osmidrosis cg bromhidrosis) ni impumuro itari nziza umubiri ushobora gutanga igihe bagiteri zisanzwe ziba ku ruhu zitangiye guhinduramo ibyuya, aside. Hari n’abavuga ko ari impumuro ya bagiteri ziba ziri gukura ku ruhu, ariko mu by’ukuri, ni izo bagiteri ziba ziri gucagagura proteyine zigahinduka aside. Iyo umuntu ageze mu gihe cy’ubugimbi; hagati y’imyaka 14-16 […]

Continue Reading

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yafungishije umupolisi nyuma yo kumuha amafaranga akajya kumubeshyera muri RIB avuga ko ari ruswa yasabwe

Amakuru akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, aravuga ko umuhanzi w’icyamamare witwa Christopher Muneza yafungishije umwana muto w’umupolisi ndetse akamwirukanisha mu kazi ke nyuma yo kumubeshyera ko yamwatse ruswa y’ibihumbi 20 Frw ubwo yari amaze kumuhagarika mu muhanda. Amakuru ducyesha IMIRASIRETV aturuka muri bamwe mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya hano […]

Continue Reading

Imyitwarire mishya iranga umuntu utangiye gutunga amafaranga menshi

Kugira amafaranga ntibituruka ku mahirwe ubuzima butanga gusa, ahubwo ni n’amahitamo ugira, imyitwarire yawe ndetse n’icyo ushaka kugeraho. Uko imyaka y’amavuko yiyongera, ibidutwara amafaranga birahinduka, bikava ku gusesagura bikaba gushora ahafite inyungu ndetse usanga abenshi imyitwarire yabo ihinduka. Abarushaho kugira amafaranga uko imyaka yiyongera, batangira kugira indi myitwarire iganisha ku kugira iterambere, ibitekerezo byagutse no […]

Continue Reading

Ahahoze akajagari huzuye amagorofa y’igitangaza {AMAFOTO}

Ahazwi nko mu Cyahafi,mu murenge wa Gitega wo mu karere ka Nyarugenge,hahoze akajagari, ubu huzuye amagorofa azatuzwamo imiryango 534. Uyu mudugudu w’Icyitegererezo w’amagorofa,ushobora kuzatahwa ku munsi wo Kwibohora,kuwa 04/07/2024. Mu bazahatuzwa muri aya magorofa harimo: 1. Imiryango yari ihatuye mu buryo bw’akajagari yose hamwe 131 2. Iyakuwe mu manegeka ahandi muri Nyarugenge na Gasabo yose […]

Continue Reading

Ibyaranze urubanza rw’abashatse guhirika Perezida Tshisekedi

Ku wa gatanu abantu 51 bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare rwateraniye muri gereza ya gisirikare ya N’dolo mu murwa mukuru Kinshasa bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, kwica, gutunga intwaro bitemewe n’ibindi. Muri uru rubanza rwatambutse kuri televiziyo y’igihugu rurimo kuba, abaregwa bagaragayemo abagore bane, naho abasigaye ni abagabo. Iyi ntangiriro yibanze ahanini ku kwemeranya ku myirondoro […]

Continue Reading

Tshisekedi yanze kwitabira inama ya EAC

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ntiyagena n’umuhagararira. Nk’uko byategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bagombaga kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya […]

Continue Reading

Senateri yeguye muri Sena y’u Rwanda

Senateri Mupenzi George yeguye ku mpamvu ze bwite. Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2024 nibwo yashyikirije Perezida wa Sena ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri. Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2024 nibwo yashyikirije Perezida wa Sena ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri.Yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Uyu yabaye umusenateri kuva muri […]

Continue Reading

RIB ivuze kuri Ish Kevin, Babu, DJ Brianne na Djihad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwashyize umucyo ku kibazo cya DJ Brianne na Djihad ruherutse gutangaza ko ruri gukoraho iperereza ndetse runavuga kuri Rugemana Amen wamamaye nka Babu ukora kuri Isibo TV, akaba aherutse gutabwa muri yombi. Ubwo yari abajijwe ku byatangajwe ko bari gukora iperereza kuri DJ Brianne na Djihad, Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi […]

Continue Reading

Abangana na 40% nibo batsinze ibizamini bya perimi mu Kigo cya Polisi kiri i Busanza

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko nyuma y’ukwezi mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara Ibinyabiziga za burundu hatangiye gukorerwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, abagera 2621 bamaze gukora ibizamini by’impushya za burundu naho 4061 bakoze iby’iz’agateganyo, muri bo abatsinze bari ku kigero cya 40%. Abatsindira muri iki kigo kiri mu Busanza ho […]

Continue Reading

Urukiko rwahamije ibyaha bya Jenoside Nkunduwimye ’Bomboko’

Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye ’Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nkunduwimye bahimbaga”Bomboko”ubusanzwe waburanaga ataha iwe yahise yambikwa amapingu aba ajyanywe gufungwa mu gihe ategereje umwanzuro ku bihano bye uzatangazwa tariki ya 10 Kanama 2024. Uku guhamwa n’ibyaha bije nyuma y’iminsi ine y’umwiherero […]

Continue Reading