Yaka Mwana n’abandi bazira urukozasoni kuri YouTube

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu batandatu bavugwaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuga iby’urukozasoni. Ibyaha bakoze byitwa ‘ icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame’. Ibyo kubafata byarangiye hagati ya italiki ya 16 Mata na taliki […]

Continue Reading

Uwari Gitifu w’Umurenge yatorewe kuba Visi Meya

Habimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere. Ni mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi no kuzuza Komite Nyobozi yabaye ku wa 8 Gicurasi 2024. Aya matora abaye nyuma y’uko hari hashize amezi arenga abiri Inama Njyanama y’Akarere […]

Continue Reading

Abarobyi barwanye bapfa amafi bamwe bahasiga ubuzima

Abarobyi babiri bo mu gace ka Suba y’Amajyaruguru, Intara ya Homa Bay barohamye mu kiyaga cya Victoria muri Kenya nyuma yo kurwana na bagenzi babo bapfa amafi yo mu kiyaga. Uku guhangana kwabaye igihe itsinda ry’abarobyi b’ahitwa Koginga Beach bagerageje gutera inshundura zabo ngo barobe ahantu batemerewe kuroba hitwa Uwi Beach. Umuyobozi w’agace witwa Charles […]

Continue Reading

Diane Rwigara atangaje ko aziyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora ya 2024

Diane Rwigara yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka. Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida. Diane […]

Continue Reading

M23 yongeye gushinja FARDC n’abambari bayo kuyigabaho ibitero

Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo zirimo iza SADC n’iz’u Burundi,zabateye mu bice ugenzura nabo birwanaho. Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Kanyuka yagize ati “Kuva mu gitondo cya kare, […]

Continue Reading

“Nange narimfite gahunda yo kumuhagarika,” Karasira avuga ku munyamategeko we wikuye mu rubanza rwe

Umunyamateko Me Gatera Gashabana yivanye mu rubanza yunganiragamo Uzaramba Karasira Aimable uri gukurikiranwa n’Urukiko Rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza. Uyu munsi, mbere y’uko urubanza rutangira Gatera Gashabana, wari uri mu rukiko, yandikiye urukiko ibaruwa ko yivanye muri uru rubanza yari yaratangiranye narwo. Amaze kwandika iyo baruwa no kuyishyira muri ‘system’ […]

Continue Reading

Bicahaga yasabiwe gufungwa imyaka 30 umugore we asabirwa 29

Mu rukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye I Nyanza, rwaburanishije urubanza ruregwamo Bicahaga Abdallah, umugore we Mukamana Marie Louise ndetse n’undi mugabo witwa Gatete Theophile. Mu gihe ubushinjacyaha bwari bwarasoje gusobanura ikirego cyabwo kuri iyi nshuro humviswe umugore wa Bicahaga yiregura, aho yabwiye urukiko ko icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside, […]

Continue Reading

Bashyinguye umugabo hashize amasaha make bamubona ari muzima

Hakizimana Silas umugabo utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhangoyatunguye benshi mu bari baraye bamushyinguye hanyuma akaaruka akababwira ko atapfuye ko ahubwo bashyinguye utari we. Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe,utuye mu kagari ka Gitisi mu mudugudu wa Nyarugenge,abaturage bamushyinguye kuwa 06 Gicurasi 2024 nimugoroba barataha. Hanyuma kuwa 07 Gicurasi mu gitondo,yagaragaye mu […]

Continue Reading

M23 yafashe akandi gace iha amabwiriza akomeye ingabo zayo

M23 ziragenzura agace ka Rufufu kari muri Kilometero 15 ugana mu mujiyi wa Butembo. Uwahaye amakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,uri mu gace ka Kanyabayonga yemeje ko abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Rufufu kabarizwa muri Gurupoma ya Kanyabayonga ,Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru. Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo za Leta na Wazalendo babanje gutera abarwanyi […]

Continue Reading

Lt Col Nsengiyumva wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye, yapfiriye muri Niger. Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha rwamukatiye igifungo cya burundu. Inkuru dukesha igihe iravuga ko, Abacamanza b’uru rukiko bari bamaze kwemeza ko yateguye umugambi wo kwica […]

Continue Reading

Kugera mu rugo birasaba urwego

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, barataka ko uwo bita’Umunyabubasha’ yabashyize mu manegeka kandi agafunga inzira, bigoranye kugera mu ngo zabo, ibyo bakavuga ko ari akarengane. Ni ikibazo bavuga ko kimaze iminsi ibiri, ubwo umushoramari uzwi ku izina rya Materine, yashakaga gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka […]

Continue Reading