Umwarimu arashinja umuyobozi we ikintu gikomeye

Nshimiyimana James umwarimu wo mu Ishuri rya GS Kabuga Catholic riherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo,yandikiye umuyobozi w’ikigo amugira inama, amusaba guhagarika imyitwarire mibi idakwiye kuranga abayobozi. Uyu mwarimu yavuze ko ibyo uyu muyobozi amushinja byo gusiba ku kazi tariki ya 14 Werurwe 2024,ari ibinyoma kuko ngo yahageze mu gitondo saa mbili […]

Continue Reading

M23 yakiriye uwiyamamarije kuba umudepite muri RDC

Guershom Kahebe watsinzwe amatora y’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC nyuma yo kumenya gahunda yawo. Lt Col Willy Ngoma yumvikana abaza uyu mugabo icyamusunikiye kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko “Navuye muri Amerika aho ntuye, numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nshaka kuza kwirebera […]

Continue Reading

Mama Sava yatangaje ko atazasubira mu rusengero nyuma yaho umuhanuzi amuhanuriye ko azarongorwa na Papa Sava

Umukinnyi wa Filimi,Mama Sava’yatangaje ko ari guhangana n’umupasiteri uheruka kumuhanurira ko azashakana n’umuyobozi we muri filime ya Papa Sava. Mu kiganiro Sunday Choice cyo ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.” Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma. Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe […]

Continue Reading

Yiyahuye ku igorofa rirerire nyuma yo gufatwa ashaka gufata ku ngufu umunyeshuri

Ukora isuku muri kaminuza yo mu mujyi wa Accra yitwa University of Professional Studies (UPSA), yasimbutse mu igorofa rya 7 arapfa,ahunga nyuma yo gufatwa ashaka gusambanya ku ngufu umunyeshuri. Ibinyamakuru byo muri Ghana byemeje ko uyu ukora isuku muri UPSA yasimbutse akava ku igorofa rya 7 ahunga ibihano yashoboraga guhura nabyo kubera gushaka gusambanya uyu […]

Continue Reading

Umusirikare yiraye mu basivili arabarasa

Ku cyumweru tariki ya 21 Mata i Goma umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashe mu basivili,ahitana umuwe,abandi batanu barakomereka. Radio Okapi dukesha iyi nkuru,iravuga ko abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare, yasaga nk’uwanyoye inzoga ubwo yarasaga abahisi n’abagenzi hafi y’inyubako ya Papyrus,hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu karere ka Mikeno,mu gace […]

Continue Reading

Urukiko rwasubije Adil Mohamed wareze APR FC

Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wari wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko. Uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu Kwakira 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika. Ubuyobozi bw’ikipe […]

Continue Reading

Impamvu itangaje yateye Shaddyboo kwanga abakene

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri X “Space”, yatangaje ko abantu badafite amafaranga bagira umushiha ku rwego rwo hejuru. Shaddyboo wavugaga yisekera, yagaragaje ko mu buzima habaho abantu beza n’ababi ariko ko ngo abantu bakennye bagira umujinya n’umushiha bya hato na hato. Ati:” Abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubaho bwa buri munsi, bagira umushiha cyane, […]

Continue Reading

M23 iravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi

Umutwe wa M23 uravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa […]

Continue Reading

Umunyeshuri yiyahuye kubera ibihano bya Mwarimu

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, yiyahuye kubera gutinya ibihano bya Mwarimu wamwigishaga. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha SACP Masejo Justine yavuze ko uwo mwana yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje […]

Continue Reading

Umusore w’imyaka 18 yarohamye mu Kivu arapfa

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ku wa 21 Mata 2024. Nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita […]

Continue Reading