Imirambo igera kuri 32, yiganjemo iy’abana, yakuwe mu mva rusange iri mu mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya, mu gihe iperereza rikomeje kuri uku gutahurwa kwayo kumije benshi.
Gutabururwa kw’iyi mirambo byakozwe nyuma y’uko polisi ibonye icyemezo cy’urukiko cyo kutabururwa kw’imirambo 14 byemezwaga mbere ko ari yo yashyinguwe aho hantu.
Umuganga wa leta ushinzwe gusuzuma imirambo, Richard Njoroge, yabwiye abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri ko ibyo basanze bidasanzwe, aho imirambo yari yarashyizwe “mu mifuka ikomeye cyane”, nyuma y’icyo gikorwa cyakozwe umunsi wose cyaje guhagarikwa n’imvura nyinshi.
Biteganyijwe ko isuzuma ry’iyi mirambo ryatangiye kuri uyu wa gatatu, mu gihe hari abasaba ko hamenyekana byihuse ba nyir’iyo mirambo
Njoroge yavuze ko iyo mirambo irimo iy’”abantu bakuru barindwi n’abana 25″, abana bakaba ari impinja n’abari bakiri mu nda ya nyina. Hari n’ibice byinshi by’imibiri byakuwe aho hantu.
Yongeyeho ko imwe mu mirambo isa nkaho yaturutse mu bitaro no mu buruhukiro bw’imirambo ariko ko ibyo bizamenyekana nyuma yo gusuzuma imirambo.
Yavuze ko ibisigazwa by’abantu bakuru byangiritse cyane, naho iby’abana bikaba byo bitarangiritse cyane, avuga ko ibyo byagaragaje ko bapfuye mu bihe bitandukanye.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

