Connect with us

Entertainment

Harry Maguire wa Man United ntabwo agaragara mu mukino wa FA Cup,Bruno Fernandes, Raphael Varane barashidikanywaho.

Published

on

Uhereye ibumoso ni Bruno Fernandez, Raphael Varrane na Harry Maguire

Kuri uyu wa gatatu, Harry Maguire ntabwo agaragara mumikino ya FA Cup igeze mu ijonjora rya gatanu ya Manchester United ikina na Nottingham Forest, Bruno Fernandes na Raphael Varane na bo barashidikanywaho.
Kuwa gatandatu, aba bakinnyi uko ari batatu bakinnye iminota 90 yuzuye batsindwa na Fulham muri Premier League, Ariko umutoza wa Manchester United Erik ten Hag yatanze Amakuru mashya kuwa kabiri mbere y’urugendo rw’ikipe yerekeza City Ground.
Maguire watsinze igitego batsindwa na Fulham, rwose ntabwo ahari kuri uyu mukino hamwe na mugenzi we bakinana mumutima wa bamyugariro Raphael Varane arashidikanywaho. Amashitani atukura afite ibibazo cyane mubwugarizi kuko bamyugariro nka Lisandro Martinez, Aaron Wan-Bissaka, Luke Shaw na Tyrell Malacia barikurutonde rw’abadahari.
Jonny Evans, Willy Kambwala na Victor Lindelof bakinnye ibumoso ubwo bakinaga na Fulham nibo bakinnyi bonyine bakina mumutima wa bamyugariro Manchester United ifite bameze neza. Cassemiro wakinnyeho mu mutima waba myugariro arahari cyane nubwo yagaragaraga nkaho kuwa gatandatatu yagizemo akabazo.
Bruno Fernandes wagize akabazo mu mukino wo kuwa gatandatu ariko akaguma mukibuga arashidikanywaho, Rasmus Højlund, Mason Mount na Anthony Martial nabo nibamwe mubakinnyi badahari.
“Dufite utubazo ku ikipe yacu, ”Ten Hag yabitangarije televiziyo ya Man United, MUTV.
“Harry Maguire ntazaboneka. Bruno arashidikanywaho. Na Rapha Varane arashidikanywaho. Tugomba kureba abahari hanyuma tugahitamo ikipe, tugamije birumvikana [gutsinda]. Ni umukino wa FA Cup, kubwibyo ni ugutsinda cyangwa gutsindwa. Umukara cyangwa umweru. Tugomba gutsinda kandi ibyo bigomba kuba inzira yacu.
“Tugomba kwerekana [Ubushake]. Nzi ko dushobora kuba beza muri iki gihe, aho turi mu bihe nk’ibi mu byago, kandi turaracyari hamwe. Nzi ko abafana tuzakomera hamwe nabo. Kandi tuzajya muri urwo rugamba kugira ngo dutsinde umukino. ”