Connect with us

Sports

Ibihano bikomeye kuri TP Mazembe kubera kwanga kwambara Visit Rwanda

Published

on

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yo mu irushanwa rya Africa Football League ishobora kubiryozwa, igakatwa ibihumbi 450$ kuri miliyoni 1$ yari guhabwa

U Rwanda ruri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Africa Football League ndetse ’Visit Rwanda’ ikaba yambarwa ku maboko y’imyambaro y’amakipe arikina, ikagaragazwa muri stade zabereyeho imikino, kuri televiziyo ndetse no ku mbuga za internet z’iri rushanwa.

Ibi byiyongeraho ko Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi mu ndege, RwandAir, ariyo itwara amakipe aho agiye gukina mu gihe hahuye n’ibyerekezo ikoreramo.

Ku ikubitiro iyi kipe yo muri RDC yahise itangaza ko idakozwa iby’ayo masezerano kubera umwuka utari mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko “itagenda na RwandAir” kandi idashobora “kwambara Visit Rwanda”.

Nkuko bitangazwa n’umunyamakuru mpuzamahanga muri siporo Nyafurika, Micky Junior, TP Mazembe yasoreje irushanwa riheruka muri ¼ ikuwemo na Espérance Sportive de Tunis, yagombaga guhabwa miliyoni 1$ ariko kubera kutubahiriza ayo mabwiriza no kuvanga siporo na politiki ikaba ishobora gukurwaho ibihumbi 450$.

Iri rushanwa rya Africa Football League ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) rishobora kuba irya mbere kuri uyu mugabane rigakurikirwa na CAF Champions League ndetse irya CAF Confederation Cup ryo rikavaho burundu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *