RIB yerekanye 26 bakekwaho kwiba arenga miliyoni 30 Frw bakoresheje ikoranabuhanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 26 bakekwaho gukora uburiganya bifashishije ikoranabuhanga, aho bari bamaze kwiba arenga miliyoni 30 Frw hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mata na Kanama 2025.   Aba bantu bari hagati y’imyaka 18 na 54 berekaniwe ku Cyicaro Gikuru cya RIB, ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, biganjemo abo mu […]

Continue Reading

Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 itazasubira inyuma

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko ihuriro ridashobora gusubira inyuma kandi ko no mu nzozi bitarimo. Yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa 07 Nzeri 2025 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abakada (Cadres) ba AFC/M23 bamazemo iminsi 17. Ni […]

Continue Reading

Urubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Ubunyamabanga bw’Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF, bwasabye urubyiruko rwo muri Afurika kuba maso no kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze mu kwizezwa ibyiza. Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kubungabunga amakuru yo ku ikoranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo […]

Continue Reading

Igisubizo cya REG ku ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Armand Zingiro, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by’ibura ry’umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by’igihugu. Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kimaze iminsi bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari aho REG iba yateguje ko umuriro uzabura igihe runaka biturutse ku mirimo izaba […]

Continue Reading

Rusizi: Abaturage batekewe umutwe bakodeshwa ubutaka bwa Leta

Abaturage bo mu Mirenge ya Gishoma na Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batekewe umutwe bagakodeshwa ubutaka bwa Leta, kuri ubu bakaba bafite impungenge ko bashobora kubwamburwa. Igishanga cya Gishoma, aba baturage bahingamo gisanzwe gicukurwamo Nyiramungeri, igice ishizemo kigaharirwa ibikorwa by’ubuhinzi. Aha niho umutekamutwe yahereye agahimba ishyirahamwe rya baringa byavugwaga ko rigiye gutera inkunga […]

Continue Reading

U Rwanda rwahagarariwe mu nama ihuza Afurika na CARICOM

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iganda, Sebahizi Prudence yahagarariye u Rwanda mu nama ya kabiri ihuza ibihugu bya Afurika n’Umuryango w’Ibihugu bya Karaïbe,  (Second Africa-CARICOM Summit) iri kubera Addis Ababa muri Ethiopia igamije gushimangira ubufatanye mu guharanira ubutabera. Iyo nama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya  07 Nzeri 2025, iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye nyambukamipaka mu guharanira ubutabera n’indishyi ku […]

Continue Reading

Lt Gen Kabandana yitabye imana

Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, amakuru aravuga ko yitabye Imana aguye muri Turkia aho yari amaze igihe yivuriza. Igisirikare cy’u Rwanda ntikiremeza urupfu rwa Gen Kabandana ariko abantu ba hafi y’umuryango we bahamije ko yitabye Imana. Gen […]

Continue Reading

Ruhango: Umusore yatemye nyina, avuga ko yamwitiranyije na satani

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina w’imyaka isaga 70, amukomeretsa ahantu hatandukanye, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na satani. Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa […]

Continue Reading

Imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali isobanuye iki?

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali igamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko batemerewe kuyihagararamo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyo mirongo y’umuhondo ubu yamaze gushushanywa mu isangano ry’ahazwi nka Rwandex n’irya Gishushu ariko bizagera no mu yandi masangano atandukanye y’Umujyi wa Kigali. ACP […]

Continue Reading

Umusirikare udafite ubuzima bwiza ntashobora kurinda igihugu- Maj Gen Vincent Nyakarundi

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bo muri Brigade ya 503 ibariza muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rw’imyitozo rwabereye mu Karere ka Musanze, aho yabibukije ko umusirikare udafite ubuzima bwiza adashobora kurinda u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.   Urugendo rw’ibilomterero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu Kigo cya gisirikare cya […]

Continue Reading

Bugesera: Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ririma, mu Karere ka Bugesera, yiyahuye anyweye ibinini by’imbeba nyuma y’uko umukobwa bakundanaga amwanze. Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y’ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya. Umwe mu […]

Continue Reading