Igiciro cya litiro ya lisansi cyavuye ku 3,500 kigera kuri 12,000 mu minsi ibiri gusa

Igiciro cya litiro ya lisansi cyiyongereye mu gace ka Beni muri RDC kuva ku wa mbere tariki ya 17 Kamena, kiva ku 3.500 kigera ku 12.000 by’Amafaranga ya Kongo (hafi ibihumbi 5FRW) ku bayicuruza mu majerekani bakunze kwita “Kadhafi”. Ibi byatewe n’uko ibicuruzwa biturutse muri Uganda byambukira ku mupaka wa Kasindi bimaze iminsi 10 bidatambuka.Aka […]

Continue Reading

Mu karere ka Gatsibo umusaza yahanuriwe ko inzu ye irimo amadayimoni arayitwika

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Ntara y’Iburasirazuba, umusaza witwa Ruyuki Alias yahanuriwe na Pasiteri ko inzu ye irimo amadayimoni birangira ayitwitse. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwahamirije Imvaho Nshya aya makuru. Buvuga ko Ruyuki yitwikiye inzu tariki 09 Kamena 2024 ahagana saa mbili z’umugoroba mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Rubira. […]

Continue Reading

Biravugwa ko Igisirikare cya RDC cyaguze intwaro ihambaye yo guhangana n’ibitero byo mu kirere

Nyuma y’uko igisirikare cya Leta ya Congo FARDC gikomeje gukubitwa incuro n’umutwe w’abarwanyi ba M23 hamwe n’abo bafatanyije mu ntambara ibahuje ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo biravugwako leta ya Kinshasa yazanye imbunda karundura muguhangana n’ibitero byo mu kirere. Rwandatribune dukesha iyi nkuru nayo ivuga ko ikesha amasoko yayo ari muri Repubulika iharanira demokarasi ya […]

Continue Reading

Ibikorwa by’iyamamaza ntibigomba kubangamira akazi gasanzwe

Umuryango FPR Inkotanyi wibukije Abanyamuryango ko ibikorwa byo kwamamaza bidahagarika izindi gahunda z’akazi zisanzwe. Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, bwandikiye ibaruwa aba Perezida b’Umuryango ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere, bwibutsa ko kwamamaza bidahagarika serivisi zitangwa n’abanyamuryango mu bigo bakoreramo byose. Ibi Ubunyamabanga […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi abapadiri bashinjwa kwirengagiza gutabara umunyeshuri agapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu bane barimo abayobozi ba Seminari Nto ya Zaza kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be. Tariki ya 16 Kanama 2024 ni bwo RIB yafunze abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, […]

Continue Reading

Minisitiri wa mbere yeguye nyuma y’iminsi irindwi arahiye

Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe,Judith Suminwa Tuluka, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, uku kwegura kwe ngo n’impamvu ze bwite. Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye […]

Continue Reading

Rubavu: Basanze mu muhanda umurambo w’umusore ugeretseho igare

Mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, abaturage babyutse basanga umurambo w’umusore mu muhanda, ugeretseho igare, bakavuga ko ashobora kuba yishwe. Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Bunyago, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba. Abaturage bo muri aka […]

Continue Reading

Rusizi: Abamotari bakoze igikorwa kidasanzwe

Mukarukaka Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitinda mu Kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi umaze amezi 3 acumbikiwe n’Umukuru w’Umudugudu Murwanashyaka Jean Baptiste, aravuga ko afite icyizere cyo kwinjira vuba mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’abamotari nyuma y’uko iyo yabagamo yari yaraguye. Aganira n’Imvaho Nshya nyuma y’igikorwa cyo kumuhomera […]

Continue Reading

Nyabihu: Uwahoze mu mashyamba ya Congo agatahuka yatunguwe

Umugabo witwa Bikorimana Innocent ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa yahoze muri FDLR yisanzemo nyuma y’aho FPR Inkotanyi ibohoje Igihugu nawe agahungira muri Congo kuko yari mu ngabo zatsinzwe, avuga ko kugeza afite byinshi amaze kugera ho nyuma yo gutahuka. Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Bikorimana Innocent yagize ati: […]

Continue Reading

NESA yavuze ko utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro ntazahabwa impabushobozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko umunyeshuri wiga amasomo mbonezamwuga utazabona amanota 70% mu isuzuma ngiro atazahabwa impamyabushobozi. Byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu kigo NESA yatangizaga isuzuma ngiro ribanziriza ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2023/2024, biteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Ni isuzuma ku rwego rw’Igihugu ryatangirijwe ku ishuri […]

Continue Reading

Rubavu: Inzu z’ubucuruzi zari zarafunzwe kubera Sebeya zafunguwe

Minisitiri ushinzwe ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira kuri uyu wa 17 Kamena 2024 yatangarije abacururiza muri santere y’ubucuruzi ya Mahoko na Kabirizi mu karere ka Rubavu ko inzu zabo zari zarafunzwe kubera umwuzure watewe n’umugezi wa Sebeya zemerewe kongera gukora. Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zari mu ntera ya metero […]

Continue Reading