Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itarimike

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanishije ubujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wajuriye agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, asabirwa guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo. Umushinjacyaha yagaragaje ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu […]

Continue Reading

Ibyo Perezida wa Madagascar yavuze kuri Kagame nyuma yo gutsinda amatora

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ntsinzi ya Kagame Paul, wari umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abinyujije kuri X, Perezida Rajoelina yanditse ati: “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk’uko byatangajwe nk’ibyavuye mu […]

Continue Reading

FARDC yasabye abaturage kuyihanganira Nyuma yo gukurwa amata ku munwa na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abaturage kucyihanganira nyuma yo kwamburwa ibice byinshi n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu ruzinduko yagiriye muri teritwari ya Beni kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, […]

Continue Reading

Kenya: Bikomeje kugorana Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo, Ruto asabwa kwegura

Nyuma y’ibyumweru bibiri bya gahenge, Kenya yongeye kubona imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko, nyuma y’uko Perezida William Ruto asese guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko. Ibi byabaye nyuma y’imyigaragambyo yabaye mbere igahitana abarenga 40, ariko urubyiruko rwongeye kugaruka mu mihanda kuri uyu wa Kabiri, rwongera gusaba impinduka zikomeye. Ibihumbi by’urubyiruko byiraye mu mihanda byamagana […]

Continue Reading

FPR Inkotanyi yaje imbere mu matora y’Abadepite-iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%. Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, […]

Continue Reading

Ntimushobora kutwigisha uko tubaho-Umuvugizi wa guverinoma asubiza uwanenze amatora yo mu Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye Umunyamerika Kenneth Roth, wahoze ayobora umuryango Human Rights Watch (HRW), kubera amagambo yavuze anenga amatora yo mu Rwanda. Roth yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko mu gihe Paul Kagame yatsinda amatora ku majwi 99%, byaba bisebeje inzira y’amatora yo mu Rwanda. Ubwo Abanyarwanda bari mu bikorwa […]

Continue Reading

Nyuma yo gufatirwa n’ibise mu cyumba cy’itora yise umwana we Kagame Ian

Musabyinema Justine, umubyeyi utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, yafashwe n’ibise ubwo yajyaga gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, maze ajyanwa ku kigo nderabuzima aho yahise abyara umwana w’umuhungu yise Kagame Ishimwe Ian. Uyu mubyeyi yari yiteguye amatora kandi n’ubwo yari akuriwe, yafashe umwanzuro wo kujya gutora hakiri mu gitondo. Yavuze ko yiyumvaga […]

Continue Reading

Nyanza: Yagiye gusura umusore muri ghetto amusabye gutaha ahita agerageza kwiyahura

Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe gutaha, agerageza kwiyahurira mu rugo rw’uyu musore ruherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00), ku wa 14 Nyakanga 2024. Umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa bari bamaze […]

Continue Reading

Ijambo rya Perezida Kagame nyuma yo kugira amajwi 99.15%

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko yishimiye icyizere gikomeje kwiyongera Abanyarwanda bamugirira, ahishura ko adashobora kumva ashobewe n’iyo haba hari ibibazo bikomeye kubera icyizere gikomeye yizerwa n’abaturage. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuva tariki 14-15 […]

Continue Reading

Umugabo ukekwaho kwica abagore 42 abatemaguye, akabahambira mu mifuka akabajugunya yatawe muri yombi na Polisi

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo bivugwa ko ari umwicanyi ruharwa, ukekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda, aho imibiri yabo yatemaguwe yabonetse muri ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda. Jomaisi Khalisia w’imyaka 33, yafashwe n’abapolisi mu kabari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, […]

Continue Reading

Urwibutso ku buto bwa Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame, umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu myaka isaga 60 ishize. Yavutse nk’abandi bana kuwa Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango y’ubu, mu Rwanda rw’Umwami Mutara III Rudahigwa. Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa […]

Continue Reading