RDC ishobora kongera kwica amasezerano yo guhagarika imirwano

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yahishuye ko igihugu cye gikomeje kwitegura imirwano yo kongera kugarura ibice byafatiriwe, nubwo hari ibiganiro biherutse kwemeza ko hagomba kubaho guhagarika imirwano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibyo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kisangani ku wa 2 Kanama 2024 cyayobowe […]

Continue Reading

Nigeria: Bashobora kwifashishwa Igisirikare mu guhosha imyigaragambyo

Igisirikare cya Nigeria gishobora kwifashishwa mu guhangana n’urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo ikaze mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe Polisi y’icyo gihugu yakomeza kugorwa n’abigaragambya. Imyigaragambyo muri Nigeria yatangiye gufata indi ntera kuva ku wa Kane, aho urubyiruko rwafashe icyemezo cyo kwirara mu mihanda mu bice byinshi by’igihugu rwamagana ibibazo birimo,Ubuzima bukomeje guhenda,Imiyoborere mibi, Ibibazo […]

Continue Reading

RDC: Iminyorogoto igisubizo mu kurwanya imirire mibi mu bana

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iminyorogoto yabaye igisubizo mu kurwanya imirire mibi mu bana. Iki gikorwa kiri gukorerwa mu kigo cy’imfubyi giherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa kizwi nka Farms for Orphans, aho abana barenga 60 bari gufashwa binyuze muri iyi gahunda. Iyi minyorogoto ni indyo ikize ku ntungamubiri, ikaba yaratekerejweho n’umuryango utegamiye kuri leta […]

Continue Reading

Gasabo: Umusore witwa Cyuzuzo yasabye umusaza kumugurira icupa ry’inzoga abyanze ahita amuruma umunwa arawuca

Umusaza witwa Nyandwi Jean wo mu Karere ka Gasabo yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, yatangiriwe n’umusore witwa Cyuzuzo uzwi ku izina rya Rudoviko, amukubita ndetse amuruma umunwa akawuca, amuziza ko yanze kumugurira icupa ry’inzoga. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko Cyuzuzo, usanzwe akora akazi ko […]

Continue Reading

Musanze: Abahungu babiri na nyina basenye inzu ya bashiki babo babaziza ko babyariye iwabo

Abakobwa babiri b’abavandimwe bo mu Mudugudu wa Mugogo mu Kagari ka Gasongero mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, baratabaza ubuyobozi nyuma y’uko abahungu babiri bavukana bafatanyije na mama wabo babasenyeye inzu babamo, babaziza ko babyariye iwabo. Amakuru dukesha TV1 avuga ko aba bakobwa babyutse kare bajya gushaka ibibatunga kuko nta bagabo bafite. Batunguwe […]

Continue Reading

Ngoma: Umugabo yishe umugore we amutemye ijosi agerageje kwiyahura akoresheje Tiyoda ntiyapfa

Umugabo witwa Habakubaho Emmanuel w’imyaka 34, yagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo biri mu Karere ka Ngoma, nyuma yo kunywa umuti wica udukoko (Tiyoda) amaze kwica umugore we witwa Muhawenimana Placidie wari ufite imyaka 39. Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Mibirizi mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda mu Karere […]

Continue Reading

Insengero zirenga 4200 zimaze gufungwa mu Rwanda

Hamaze kubarurwa insengero zirenga 4223 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze. RGB yatangaje ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa. Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aciye mu nzu yatawe muri yombi

Umugabo w’imyaka 36 wo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, yafashwe akekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, anyuze mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye. Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye, Mudugudu wa Peru, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na DASSO. Yacukuraga umwobo anyuze mu nzu ye, akawugenzura ku buryo […]

Continue Reading

Itorero ry’umuriro wa Pentekote ryavuye kuri ADEPR ryafunzwe mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Itorero ry’Umuriro wa Pentekote ryavuye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda nyuma yo gushinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakiristo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 30 Nyakanga 2024, nk’uko bigaragara mu ibaruwa RGB yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille, wari uyoboye iri torero. RGB yavuze ko igenzura ryimbitse […]

Continue Reading

Nyanza: Umugore afunzwe na RIB akurikiranyweho kwica umugabo we amutemesheje umuhoro ubwo yari agiye kumucyura mu rugo yari yarahukaniyemo

Byukusenge Nyiramana Aline, umugore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we, Ndagijimana Jacques, w’imyaka 25. Ibi byabaye ku wa 30 Nyakanga 2024 mu murenge wa Mukingo, akagari ka Cyerezo, mu mudugudu wa Kamabuye. Amakuru avuga ko Ndagijimana yaje gucyura umugore we […]

Continue Reading

Nyanza: Umugore yaketse ko umugabo we yazanye indaya mu nzu arayitwika irakongoka birangira asanzemo umugabo we gusa

Mu mudugudu wa Kabona, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugore witwa Mukandamage Alphonsine yatawe muri yombi nyuma yo gutwika inzu y’umugabo we akeka ko arimo n’indaya. Nyuma yo gukora iki gikorwa, byaje kugaragara ko mu nzu harimo umugabo we gusa, Nshimiyimana Antoine. Mukandamage Alphonsine yavuze ko yashakaga gutwikana umugabo we […]

Continue Reading