Ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC byimuwe

Ibiganiro bya Luanda bihuza abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Angola isanzwe ari umuhuza, byimuriwe ku itariki ya 14 Nzeri 2024. Umwanzuro wo kongera guhura kw’izi ntumwa ziyoborwa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga wafatiwe i Luanda tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, ubwo zaganiraga ku cyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano […]

Continue Reading

Rusizi: Umusaza yasanzwe yimanitse hakekwa ko yarafite agahinda gakabije

Sembeba Anicet w’imyaka 63 wabaga mu nzu ya wenyine mu Mudugudu wa  Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye hakekwako yiyahuye kubera agahinda gakabije. Uyu musaza abaye wa 5 upfuye yiyahuye muri uyu Murenge mu mezi atarenga 10 ashize. Umwe mu baturanyi be yavuze ko uyu mugabo […]

Continue Reading

Umwuka mubi hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aragaragaza ko umwuka mubi uri gututumba hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, itabarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi mitwe yahamagariwe gufatanya na FARDC guhangana n’umutwe wa M23, ariko ubu hari amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’ingabo za RDC n’abarwanyi ba Wazalendo. Amakuru […]

Continue Reading

Rusizi: Hari amashuri ari kwaka amafaranga adasobanutse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri bikomeje kwaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije, byabatera umutwaro ukomeye. Iki kibazo cyagaragajwe nyuma yo kubona ibigo by’amashuri bitandukanye, birimo GS St Bruno na GS Gihundwe B, byaka ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ku yemewe, bigateza impungenge. Bamwe mu babyeyi bafite abana muri ibi bigo baravuga ko […]

Continue Reading

UPDF igiye guha icyubahiro umujenerali wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Maj Gen Aronda Nyakairima, wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu. Ibi birori bizabera i Kampala hagati ya tariki ya 10 na 12 Nzeri 2024, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda nibura buzajya buzamukaho 9,3% buri mwaka

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagarutse ku ntego za Guverinoma y’u Rwanda mu gihe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere Rirambye (NST2) ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024. Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshatu, ari zo Ubukungu, Imibereho Myiza, n’Imiyoborere, igamije guteza imbere u […]

Continue Reading

Gicumbi: Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo bamaranye imyaka 11

Mu Mudugudu wa Gasekeke, Akagari ka Kigogowo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, umugore witwa Bantegeye Yvonne yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo we Selemani. Amakimbirane ngo yaturutse ku batumiwe mu bukwe bwabo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Visi Meya w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwali Jean Marie Vianney, yagize […]

Continue Reading

Burera: Arasabwa miliyoni 15 Frw yo kuvuza umwana ufite urutirigongo rwahetamye

Mutwaranyi Jean de Dieu, umubyeyi w’abana bane, ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwana we w’umukobwa ufite uburwayi budasanzwe bwatumye ahetamishwa urutirigongo. Uyu mwana w’imyaka 12 akeneye nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe. Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kidaho, Akagari ka Gitega, mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona ayo […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi abantu 45 bari barajujubije abantu babiba kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane cyane Mobile Money, bakaba baragiye bakira amafaranga arenga miliyoni 400 Frw nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira. Dr Murangira yatangaje ko aba bajura bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, kandi bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye. Yagize ati: “Nihagira […]

Continue Reading

Special Force ya RDF yitwaye neza mu irushanwa ryo kurwana

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces – SOF) zigaragaje mu irushanwa ryahurizaga hamwe imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zo hirya no hino ku Isi, ryabereye muri Jordan. Iri rushanwa ry’iminsi itanu ryahuje amakipe 32 yaturutse mu bihugu 18, rigamije gupima ubushobozi mu bijyanye no kurwana n’ubundi bumenyi bw’abasirikare badasanzwe. U Rwanda […]

Continue Reading

Muhanga: Abiyise Abamonyo bategera abantu mu nzira bakabakubita

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, cyane cyane abahakorera ingendo bava ku isoko rya Rucyeri, baratabaza ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano kubera ikibazo cy’abajura biyise “Abamonyo” bagenda bahungabanya umutekano mu nzira. Abo bajura ngo bitwaza ibyuma kandi bibasira cyane abagenzi batembereza ibintu by’agaciro. Maniriho Egide, yavuze ko aba bajura bitwaza ibyuma […]

Continue Reading