Bane barimo Gitifu batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva tariki ya 7, 8 no ku ya 9 Mutarama 2025, imaze gufunga abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis. Abandi bafashwe ni Hategekimana Victor ushizwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uwo Murenge, Dusengemariya Emertha wari Ushinzwe icungamutungo muri SACCO y’Umurenge wa Manihira […]

Continue Reading

Rutsiro: Umugore wari ufite uruhinja rw’amezi 9 yakubiswe n’inkuba

Imanizabayo Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro. Uyu mubyeyi asize urwo ruhinja n’undi mwana w’imyaka irindwi, ariko bivugwa ko yababyaye nta mugabo yari yarashatse. Umuturage wari wugamye imvura mu rugo ruturanye n’urw’inkuba yakubitiyemo uwo mugore, avuga ko yamukubise na we […]

Continue Reading

Perezida Kagame yashyizeho umuyobozi mushya wa RDB

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yagize Jean Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, asimbuyeho Gatare Francis wari washyizwe kuri uwo mwanya mu Ugushyingo 2023. Jean Guy Afrika yari asanzwe akora muri Banki nyafurtika y’Iterambere (AfDB). Banki Nyafurika y’Iterambere ni ikigo cy’imari gihuriweho n’ibihugu byinshi gifite […]

Continue Reading

Imirwano ya M23 na FARDC iri kwerekeza i Goma

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo , yakomeje ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2024, yerekeza Goma. Iyi mirwano iri kubera muri teritwari ya Masisi muri Nyiragongo hafi ya Pariki ya Virunga mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Uhagarariye sosiyete sivite muri Nyiragongo yabwiye Ikinyamakuru Actualite dukesha iyi  nkuru, ko iyi mirwano yo […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umugabo yimanitse nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa umwana batabyaranye

Ntegamaherezo Eric w’imyaka 33 wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe yimanitse mu mugozi,hagakekwa intonganya yari yagiranye n’umugore we bapfa ko adashaka umwana w’umukobwa w’imyaka 5 umugore yahashakanye. Umuturanyi w’uyu muryango  yavuze ko yemeza ko yabanye na nyakwigendera afite umwana ariko ngo mbere yo kwemera ko basezerana […]

Continue Reading

Abapadiri Babiri bitabye Imana ku munsi umwe

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatangaje ko Padiri Jean Damascène Kayomberera yitabye Imana ndetse na Diyosezi ya Nyundo yashyize hanze itangazo ry’uko Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara na we yitabye Imana, bombi bitabye Imana ejo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025. Musenyeri Edouard Sinayobye uyobora Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko Padiri Kayomberera yitabye Imana […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umushoferi w’ikamyo yagonze umukingo arapfa

Umushoferi w’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi yagonze umukingo ageze ahitwa ku Gisakura mu Mudugudu wa Rwumba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke ahita ahasiga ubuzima ariko tandiboyi we avamo ari muzima. Ni impamuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama ahagana saa moya za […]

Continue Reading

Ukekwaho ubujura yatwitswe ari muzima

Abaturage bo mu mujyi wa Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashe ukekwaho ubujura bamutwika ari muzima. Uwatwitswe yafashwe mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2025, mu gace ka Kitutu muri Komine ya Lukuga. Abatanze amakuru bahamije ko uwo muntu yafatiwe mu cyuho ari mu bikorwa by’ubujura. Ubuyobozi bw’ako gace bwamaganye ibyo kwihanira […]

Continue Reading

RSSB Bavuze ko Kwizigama muri EjoHeza atari agahato

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukomeje gusobanura ko kwizigamira muri EjoHeza nta gahato karimo, ahubwo ko umunyamuryango wayo yungukirwa buri mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye. Umukozi wa RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango ba EjoHeza, Ngoga Emmanuel, avuga ko impamvu ubu bwizigame bw’igihe kirekire bwashyizweho, ari ukugira ngo Abaturarwanda bose bateganyirizwe izabukuru(pansiyo), aho kuyiha abakorera […]

Continue Reading

Umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera

Nyanza Ubushinjacyaha buravuga ko Niyitegeka Eliezel yasoreshaga ubutaka bwa leta byanatumye akuramo imodoka zirenga 25, etage mu mujyi wa Kigali n’ibindi atunze atabasha gusobanura aho yabikuye. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyitegeka Eliezel ibyaha bitandukanye ari byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke. Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezel yashyizeho abantu bakajya basoresha […]

Continue Reading

BPR Bank yavuze aho igeze ikemura ikibazo cy’abanyamigabane bayo

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Bank Rwanda, yatangaje ko muri gahunda yo kwandikisha abanyamigabane bayo bose, imaze kuvugurura amakuru y’abagera kuri 42%. Iyi banki yabayeho kuva mu mwaka wa 1975 yasobanuye muri rusange, abanyamigabane bayo 576.245 ari bo bagombaga kuvugururirwa amakuru. Kugeza ubu, abamaze kuyavugururirwa ni 239.531. Yashishikarije abanyamigabane bose gukoresha uburyo bwagenwe kugira ngo […]

Continue Reading