Amb Nduhungirehe yavuze ko Guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi biratanga icyizere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier yatangaje ko kuba Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya EAC na SADC bahuriye mu nama idasanzwe, hagafatirwamo umwanzuro wo guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC bitanga icyizere. Yabigarutsemo mu kiganiro yagiranye na RBA, asobanura ko kuba bagiye […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ko Ibiri kuba muri Congo n’intambara ishingiye ku moko

Perezida wa Repubilika Paul Kagame yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishingiye ku moko, kandi ko igira ingaruka zitaziguye ku Rwanda. Imbere y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Perezida Kagame yavuze ko iyo ntambara imaze imyaka […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ko U Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara yo muri RDC

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwandsa nta ruhare rugira mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu n’abaje bahagarariye ibihugu byabo bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Ab’ibigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) […]

Continue Reading

Gusenya FDLR n’imishyikirano ya RDC na M23; mu myanzuro y’Abaminisitiri ba EAC na SADC

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 7 Gashyantare 2025 bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, mu nama yo gushakira ibisubizo intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nama yateguraga ihuza abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango, yabaye nyuma […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi ntiyagiye i Dar es Salaam mu nama ya EAC na SADC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntiyagiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama idasanzwe ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC). Abakuru b’ibihugu bigize iyi miryango yombi baraganira ku buryo intambara ikomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yahagarara, n’uko […]

Continue Reading

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam mu nama ihuza EAC na SADC

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe ihurije hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abo mu Muryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), baganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi nama ibaye nyuma yuko habaye inama idasanzwe yahuje Abakuru […]

Continue Reading

Bukavu: Abayobozi bahungishije imiryango, amashuri n’amaduka birafunga

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Bukavu bavuga ko abayobozi n’abanyamafaranga bahungishirije imiryango yabo mu Mujyi wa Bujumbura n’ahandi. Amashuri, amaduka ndetse n’amabanki byafunze. Abanya-Bukavu bavuga ko n’abanyakazi batarimo gukora kuko batangiye kwikanga umutwe wa M23. Umwe muri abo yagize ati: ‘Ibi bikorwa byose bijya gufungwa, amakuru yabanje gucicikana avuga ko umutwe wa M23 uri […]

Continue Reading

U Burundi bwohereje abandi basirikare muri Congo

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bajya kongera imbaraga ku bandi boherejwe guhangana n’umutwe wa M23, banyuze mu Gatumba. Muri Nzeri 2023 ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bemeranyije ko ingabo z’u Burundi zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zigafasha FARDC, FDLR n’indi mitwe […]

Continue Reading

Abasirikare b’Afurika y’Epfo biciwe muri RDC banyujijwe mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare, imibiri y’abasirikare 14 mu Ngabo z’Afurika y’Epfo baguye mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanyujijwe ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu yerekezwa mu gihugu cyabo. Iyo mirambo yanyujijwe ku mupaka w’u Rwanda itwawe n’imodoka z’Umuryango […]

Continue Reading

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagaragaje uko RDC yadindije ibiganiro bya Nairobi

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yagaragaje ko ibiganiro bya Nairobi byari gukomeza gutanga umusaruro mwiza iyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budafata ingamba zibidindiza. Ibiganiro bya Nairobi biyoborwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuva byatangira muri Mata 2022. Uhuru nk’uwabitangije ubwo yayoboraga uyu muryango, yagizwe umuhuza w’Abanye-Congo babyitabira. M23 yari impamvu nyamukuru […]

Continue Reading

AFC/M23 barashinja MONUSCO kurekura abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR bakica abaturage i Goma

AFC/M23 rirashinja Ingabo za Loni zoherejwe mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), kurekura abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR bakirara mu baturage bo mu Mujyi wa Goma bakabica. Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko hahise hafatwa abarwanyi batanu barimo batatu ba FARDC na babiri ba FDLR mu barenga 100 barekuwe […]

Continue Reading