Menya uhabwa amahirwe yo gusimbura Papa Francis

Kiliziya Gatolika iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, wapfuye afite imyaka 88 azize indwara y’ubuhumekero n’umutima, nk’uko byemejwe na Kiliziya. Papa Francis wari umaze imyaka 11 ayoboye Kiliziya Gatolika, yatangiye iyi nshingano ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedict XVI wari weguye kubera intege nke. Uyu Mushumba w’i Roma azibukwa cyane ku […]

Continue Reading

Ingabo z’u Burundi ziheruka koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo zahuye n’uruva gusenya

Leta y’u Burundi iherutse kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo bahangane n’umutwe wa Twirwaneho uri mu ihuriro AFC rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Leta y’u Burundi iherutse kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe kugira ngo bahangane n’umutwe wa […]

Continue Reading

Ishyaka rya Joseph Kabila ryahakanye amakuru avuga ko yaba ari i Goma

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ryamaganye ibirego bya Leta ya Congo ribishinja guharabika n’uguharabika impamvu za politiki Ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) riyobowe na Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryateye utwatsi amakuru avuga ko Kabila yaba ari mu mujyi wa Goma, […]

Continue Reading

Ntwari Fiacre ashobora gusinyira Ikipe yo mu Bufaransa

Umunyezamu mpuzamahanga w’Amavubi akomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze nyuma yo kubura umwanya uhagije muri Kaizer Chiefs Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ashobora gusohoka muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, akerekeza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa, nyuma yo kubura amahirwe yo gukina bihagije muri iyi kipe ikomeye yo muri Afurika. Ntwari […]

Continue Reading

Bwa mbere mu mateka umunyarwanda azagaragara mu batora Papa

Antoine Cardinal Kambanda, Cardinal wa mbere mu mateka y’u Rwanda, agiye kwandika andi mateka ubwo azitabira amatora ya Papa mushya azasimbura Papa Francis witabye Imana ku myaka 88 y’amavuko. Papa Francis yapfiriye i Roma nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi, dore ko yatowe mu 2013. Yari amaze igihe arwaye indwara z’ubuhumekero zari zimaze […]

Continue Reading

Abasirikare 12 b’u Burundi barohamye muri Tanganyika

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo ubwato buto (Vedette Rapide) bw’Igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bariya basirikare barimo bwakoze impanuka. Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko mu basirikare bari baburimo, harimo icyenda bakomerekeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi busanzwe bufite […]

Continue Reading

Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88

Papa Francis, wamamaye ku isi yose nk’umuvugizi ukomeye w’abakene n’abatagira kivurira, akaba n’Umupapa wahinduye byinshi muri Kiliziya Gatolika, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 88. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Cardinal Kevin Farrell, ushinzwe ibijyanye no gucunga Vatican mu gihe Papa yitabye Imana. Cardinal Farrell yavuze ko Papa Francis yitabye Imana saa 7:35 […]

Continue Reading

Ibigo bya SAMIDRC i Goma byasanzwemo abasirikare ba RDC na Wazalendo

Mu bigo by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), hasanzwe abasirikare ba RDC n’abo muri Wazalendo, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi. Mu mpera za Werurwe 2025 ni bwo abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC baganiriye n’abofisiye bahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya SADC. AFC/M23 yemeye […]

Continue Reading

RDC: Ishyaka rya Kabila ryahagaritswe

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse ku mugaragaro ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabange Kabila, Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), irishinja gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23 uri mu barwanya ubutegetsi. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Nico-Premion, kuri uyu wa Gatandatu, ryemeje ko guhera […]

Continue Reading

Uwahanze Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego n’inote ya 5000 Frw; yitabye Imana

Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, ntakiri kuri Isi. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu afite imyaka 66 y’amavuko. Ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri. Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe mu […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiye kwifatanya n’Abakiristu Gatolika b’i Burundi mu nzira y’umusaraba no kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, by’umwihariko na we aheka umusaraba. Ku wa 18 Mata 2025, Abakiristu Gatolika bizihije uwa Gatanu Mutagatifu, bazirikana ububabare bwa Yezu umucunguzi wabo, ndetse bakanaramya umusaraba yabambweho kugira ngo abacungure. Ni imihango yakozwe ku Isi hose. […]

Continue Reading