Kigali: Abagaragaye bakomeretsa umukobwa bafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri biyongera ku wundi umwe bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro. Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2025, nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo yari yataye muri yombi umwe muri abo basore bagaragaye […]

Continue Reading

Uvira: Brig Gen Mwaku Mbuluku wa FARDC yapfuye

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 33, Brig Gen. Mwaku Mbuluku Daniel yapfuye. Umuvugizi w’iki gisirikare, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yasobanuye ko uyu musirikare yagize ikibazo cy’ubuzima, apfa kuri uyu wa 12 Nzeri 2025 ubwo yihutishirizwaga mu bitaro bikuru bya Uvira. Gen Maj Ekenge yasobanuye ko […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku mahoro n’umubano w’ibihugu byombi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Lusail Palace mu Murwa Mukuru wa Qatar Doha, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir w’icyo gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Ni ibiganiro byibanze ku mubano ushingiye ku bushuti hagati y’ibihugu byombi, uburyo bwo kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye, […]

Continue Reading

Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa za buri ruhande, bibifashijwemo na Leta ya Qatar. Aya makuru yemejwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, agaragaza ko ari intambwe nziza iganisha impande zombi ku […]

Continue Reading

Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushakisha abasore batatu bagaragaraye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa mu Murenge wa Nyarugenge. Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025. Amashusho yashyizwe hanze n’uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n’Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n’ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi. Bigera […]

Continue Reading

MININFRA yijeje gukemura burundu ibura ry’amazi mu myaka 2

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Rwanda kizaba cyakemutse burundu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere twibasiwe n’iki kibazo mu gihe cy’impeshyi. Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, […]

Continue Reading

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Isiraheli muri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar ku ya 9 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo. Nk’uko bigaragara mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze, yashimangiye ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse bikaganisha Isi […]

Continue Reading

Hagiye gushyirwaho Mutuelle de Santé ya VIP

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ruri gukora inyigo yo gushyiraho uburyo abakoresha Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) bashaka kubona serivisi igena ariko mu buryo bwihariye, bajya bongera amafaranga ku yo batangaga y’umusanzu usanzwe, na bo bikabafasha gufatwa mu buryo bw’icyubahiro. Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego bwagiranye n’itangazamakuru kuwa 10 Nzeri 2025. […]

Continue Reading

Nyamasheke: Bisi yagonze igiti bikekwa ko shoferi yasinziriye atwaye

Imodoka ya Bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yavaga mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga igiti igeze mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abagenzi bakeka ko shoferi yari yasinziriye kuko yigeze kubabwira ko bamurekaakaruhukaho gato ariko bakanga. Iyo mpanuka y’iyo modoka yari itwaye abagenzi 17 mu by’amahirwe […]

Continue Reading

Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu Mijyi muri Kanama 2025, mu gihe mu byaro byazamutseho 5,9% ugereranyije n’uko kwezi k’umwaka ushize. NISR ivuga ko ibyo biciro byagabanyutse ugereranyije na 7.3% byariho muri Nyakanga uyu mwaka. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,4% […]

Continue Reading