“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice

Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo. Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite […]

Continue Reading

Kuki RCS yahaye uruhushya CG (Rtd) Gasana Emmanuel rwo gusohoka mu Igororero?

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we. Kuva ku wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Gasana yababariwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo. Amakuru yizewe avuga ko Gasana atababariwe nk’uko […]

Continue Reading

Kiriziya Gatolika mu Rwanda yamaganye icyemezo cyo gusezeranya ababana bahuje igitsina

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda. Yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukuboza mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023. Muri […]

Continue Reading

Hamenyekanye ibyamamare bizitabira ubukwe bwa The Ben na Pamella

Ubukwe bwa The Ben na Pamella buzabera muri Kigali Convention Centre, ku wa 23 Ukuboza 2023, bikaba byitezwe ko buzatahwa n’abantu batandukanye biganjemo ab’ibyamamare. Byakunze kuvugwa ko hari abahanzi benshi b’amazina akomeye bazabwitabira ariko kugeza uyu munsi amakuru y’ibanze ahari akomoza ku mazina ya bamwe mu bamaze gupakira ibikapu bitegura urugendo rugana i Kigali. Mu […]

Continue Reading

Kuki ba Gitifu b’imirenge bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru?

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 hamenyekanye inkuru ivuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirengere batemerewe gutanga amakuru kuko ari inshingano zo ku rwego rw’akarere gusa. Mu nkuru dukesha KigaliToday ivuga ko mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba abanyamabanga nshingwabikorwa kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore […]

Continue Reading

Dr. Frank Habineza ati, “Niduterwa tuzirwanaho”

Umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na leta, Dr. Frank Habineza, ubwo yabazwaga uko afata imvugo za Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC, uri kwiyamamaza avuga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nabi, aho yigeze kumugereranya na Hitileri wayoboye Ubudage akica abantu benshi ndetse akanakora Jenoside yakorewe Abayahudi.   “Kugereranya Kagame na Hitileri sibyo. Hitileri […]

Continue Reading

Ishyaka Green Party ryiyongereyemo komite nshya ryizeza gutsinda amatora

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, ryasabye abarwanashyaka baryo kwimakaza amahame yaryo arimo guharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ndetse rinabibutsa gahunda y’amatora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024. Hari mu gikorwa cy’amatora ya komite nyobozi y’abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’igihugu cyabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023. Ishyaka ritavuga rumwe na leta riharanira […]

Continue Reading

Victoire Ingabire yanyomoje abavuga ko urugo rwe rwagoswe n’Abapolisi

Hashize iminsi ku mbugankoranyambaga hari abatabariza Ingabire Victoire bavuga ko urugo rwe rwagoswe n’abapolisi kubera ibitekerezo bye bitavuga rumwe na leta. Gusa mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko kugeza ubu atekanye kandi ko ntabapolisi bagose urugo rwe. Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika, yatangiye abaza madame Ingabire Victoire niba amakuru ari kuvugwa ko urugo rwe […]

Continue Reading

Abanyarwanda basabwe gukomeza kwitegura amatora ya perezida n’abadepite

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, iributsa abaturage gukomeza kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha ya perezida n’ay’abadepite. Ni mu gihe hari hashize iminsi hari kuba ibikorwa by’amatora yo kuzuza imyanya itari yuzuye mu nzego z’ibanze.   Takili ya 28 Ukwakira 2023 nibwo hatangiye ibikorwa by’amatora yo kuzuza imyanya itarimo abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu […]

Continue Reading