Connect with us

NEWS

Uwabaye Umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Published

on

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.

Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru.

Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere.

Bivugwa ko yapfiriye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mike.

Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *