NEWS
Perezida Kagame yavuze ku mpinduka ziba muri Guverinoma
Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka muri Guverinoma zitaraba kuko zihera ku bintu byinshi, ariko byose biba bigamije kurushaho gukorera Abanyarwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025.
Ubwo umunyamakuru yabazaga ibijyanye n’impinduka ziri kuba muri Guverinoma nta gihe kinini gishize, yasobanuye ko hari byinshi birebwaho harimo imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu, imiterere y’abantu n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko hakorwa ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bitwara, icyo bisaba byose bigakubira hamwe.
Yagize ati: “Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo turacyari ku ntangiriro kuko ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko ibintu bikorwa neza, ndetse harimo kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”
Yavuze ko impinduka hari igihe zasaga naho zituje, ariko ko ikigenderewe ziba hagamijwe gukora igikwiye mu gihe runaka.
Ati: “Impinduka zibaye muri iki gihe gishize, mu mwaka ushize n’intangiriro z’uyu byari bitaraba ari mbere gato y’amatora twagiyemo na nyuma yo kurangiza umwaka , ariko ibyo byabaye hashize igihe impinduka isa niyatuje, ibyo rero bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe.”
Yongeyeho ati: “Byose biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka ku muvuduko ushoboka ngo hagabanywe uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo, byaba mu buhinzi, mu bworozi, mu burezi, mu bikorwa remezo, byaba mu bikorera, […..] Ni nko kuba rwose ufite igishushanyo imbere yawe byose biriho, ibikorwa, bikakwereka ikivuyemo noneho bigashaka ngo uko wabirebaga, uko ibintu bigenda ugire ibyo uhindura.”