Connect with us

NEWS

Menya ahazarasirwa ibishashi byo kwishimira gusoza umwaka muri Kigali

Published

on

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ahantu hane hazarasirwa ibishashi by’umuriro (fireworks) mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka neza wa 2024 no gutangira uwa 2025.

Ni ibintu bisanzwe bikorwa muri uwo mujyi buri saa sita z’ijoro zo ku itariki ya 1 Mutarama ya buri mwaka, aho u Rwanda n’Isi muri rusange baba bishimira umwaka mushya batangiye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamenyesheje abantu bose ko bwateguriye ibirori byo gusoza umwaka no gutangira umwaka bikazaba tariki ya 31Ukuboza 2024.

Mu butumwa uwo mujyi washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2024, ugaragaza ko muri ibyo birori hazaraswa bishashi bishimira gusoza umwaka no gusoza undi.

Ibyo bishashi bizarasirwa ku Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati kuri Serena Hotel.

Polisi iherutse gutanga ubutumwa mu bihe byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwibutsa abaturarwanda mu byiciro bitandukanye kurangwa n’imyitwarire yimakaza ituze n’umudendezo rusange birinda ibyaha n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibatesha agaciro.

Yagize ati: “Bana rubyiruko muje mu biruhuko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru bibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro, birimo kwiyandarika, ubusinzi no kurwana byabaviramo kuhasiga ubuzima cyangwa mugakomereka.”

ACP Rutikanga yibukije abanyeshuri ko iki ari igihe cyo kwicara bakareba ibyo bagezeho mu masomo, bakanatekereza ibyo bagomba kugeraho mu bihe by’amasomo biri imbere, asaba n’ababyeyi kumenya buri gihe aho abana babo bari n’ibyo barimo, mu rwego rwo gufatanya kugira ngo abana bacungirwe umutekano cyane cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yakomeje asaba abakora ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro no kiwiyakira kwirinda guha abana inzoga, kudakomeza guha inzoga abakiriya mu gihe babona ko bamaze gusinda no kudateza urusaku aho bakorera.

Ati: “Abacuruza inzoga turabibutsa ko inzoga atari iz’abana ariko kandi n’umuntu mukuru wanyweye ibisindisha muzibuke ko iyo yamaze gusinda, mutemerewe kongera kumuha ibindi binyobwa bikomeza kumuzahaza, asinda kurushaho. Mwibuke na none ko ibikorwa byanyu bitagomba gusakuriza aho mutuye, mushyireho utugabanyamajwi, cyangwa mucurange imiziki mu kigero.”

Abanywa inzoga muri ibi bihe by’iminsi mikuru barakangurirwa kunywa mu rugero no kwirinda gutwara ikinyabiziga mu gihe banyoye.

ACP Rutikanga ati: “Nawe muntu unywa inzoga, mu rwego rwo kwishima, jya unywa mu kigero kandi igihe wanyweye ibisindisha, uragirwa inama yo kudatwara ikinyabiziga niba wahisemo kunywa ukanezerwa. Igihe ushaka gutaha mu rugo wakwiyambaza serivisi z’amatagisi zihari, ukiyambaza umuvandimwe cyangwa inshuti itakoresheje ibisindisha cyangwa ukiyambaza abakora ako kazi bazwi nk’abasare.”

Yibukije buri wese gutangira amakuru ku gihe ku byo abona byahungabanya umutekano kugira ngo bikumirwe, asoza yifuriza abaturarwanda kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire. “Mu izina rya Polisi y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abanyarwanda, abasura u Rwanda n’abaturarwanda Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2025.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *