Connect with us

NEWS

Umusirikare wishe arashe abaturage batanu yakatiwe

Published

on

Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari akurikinyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare.

Sgt Minani yari akurikinyweho ibyaha bitatu, birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.

Ni ibyaha yakoze ku wa 13 Ugushyingo 2024 aho yarasiye abantu mu kabari ko mu isantere yo muri Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.

Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.

Bivugwa ko mbere y’uko Sgt Minani arasa abo bantu, yabanje gushyamirana na nyir’akabari yari yanywereyemo, bapfa amafaranga yagombaga kwishyura.

Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya, bugaragaza ko Sgt Minani yari yahawe uruhushya rw’iminsi 10 ariko aho kugira ngo ajye mu kiruhuko yigira mu kabari mu gasantere ka Rubyiruko.

Bwagaragaje ko yarashe amasasu 60 muri iyo santere, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG-3945.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi ndetse n’abasirikare.

Umunyamategeko wagombaga kunganira Sgt Minani, Me Murigande Jean Claude, yaje kwikura mu rubanza nyuma yo kugaragaza ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe ariko Urukiko rukabitera utwatsi kuko raporo ya muganga yagaragaje ko ntabwo afite.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko, guhamya ibyaha Sgt Minani, rukamukatira igifungo cya burundu.

Sgt Minani yemeye ibyaha aregwa avuga kandi ko abisabira imbabazi. Yasabye Urukiko ko rwazashishoza kuko ngo yabikoze kubera ihohoterwa yari yakorewe.

Nyuma yo gusuzuma imiburanire y’impande zombi, Urukiko rusanga Sgt. Minani ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Rugaragaza ko kuba yarishe abantu batanu bigaragaza igikorwa cy’ubugome bityo ko ntanyoroshyacyaha ashobora guhabwa.

Rugaragaza kandi ko kuba Sgt Minani yaravuye aho yari ari akajya gushaka imbunda bisobanuye ko yagize umugambi wo kwihorera.

Urukiko kandi rusanga yarakoze icyaha cyo kurasa nta tegeko ry’umukuru kandi agomba kubihanirwa.

Rwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi.

Itegeko riteganya ko iyo habayeho impurirane mbonezamugambi, umucamanza atanga igihano kiruta ibindi mu byaha akurikiranyweho.

Urukiko rusanga nubwo uregwa asaba kugabanyirizwa igihano, icyaha yakoze cyo kwica abantu batanu ari igikorwa cy’ubugome ndengakamere akaba agomba kubihanirwa, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Rwamuhamije kandi icyaha cyo kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare kuko yakoresheje imbunda yibye kandi atari ari mu kazi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *