Connect with us

NEWS

Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda yaganiriye na mugenzi we wa Qatar

Published

on

Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta Vincent yahuye na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, baganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu guteza imbere umutekano.

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, Amabasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

 

Minisitiri Dr Biruta ari muri Qatar aho yitabiriye Inama yiga ku mutekano ku Isi irimo kubera muri icyo gihugu, yatangiye kuri uyu wa 29 ikazageza tariki ya 31 Ukwakira 2024.

 

Qatar ni Igihugu gifite ubuyobozi bwayobotse inzira ya politiki yo kwagura amarembo, ubufatanye, no gukorana n’ibihugu byinshi mu buryo bwa kivandimwe n’ubushuti ndetse ibi ni na ko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda nk’Igihugu kimaze imyaka 30 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize gisenyutse aho byasabye ko gitangirira ku busa mu kongera kubaka ubuzima bwacyo.

 

Ibihugu byombi kandi bisangiye icyerekezo kimwe kirimo kurema umubano ushingiye ku bufatanye burimo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi n’akarere biherereyemo himakazwa amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Ibi byose ni byo bituma umunsi ku munsi ibihugu byombi bigaragaza inyota yo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye ndetse no gushimangira ibyagezweho kandi byose bigakorwa ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

 

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira mu buryo budasanzwe umubano hagati y’ibi bihugu by’inshuti n’abaturage babyo, uretse kuba hari amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye, ibyo ntibisigana n’ingendo abayobozi b’u Rwanda na Qatar bagirana hagati yabo.

 

Abayobozi b’Ibihugu by’u Rwanda na Qatar kandi, mu ruhame ntibabura kwerura ko imibanire yabo yarenze ubushuti busanzwe ikagera ku ntera y’ubuvandimwe, nk’uko mu birori byo gutanga ibihembo byiswe anti-corruption excellence awards 2019 Perezida Paul Kagame yabigaragaje ubwo yashimiraga mugenzi we wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani watangije ibi bihembo.

 

Tariki 10 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar, ndetse nyuma yo kugera muri iki gihugu yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, mu biro bye biri mu ngoro ya Lusail.

 

Leta ya Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibanze w’u Rwanda, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu 2017. Kuva icyo gihe, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangira mu bufatanye mu nzego nyinshi zitandukanye kandi zikomeye.

 

Ni muri urwo rwego, muri Mata 2019 Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

 

Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk’umushyitsi w’Igihugu cy’inshuti mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

 

Mu Gushyingo 2023, intumwa za Leta ya Qatar, zari ziturutse muri Minisiteri y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga (MoCIT) zashyize umukono ku masezerano na Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga.

 

Ku ruhande rw’Inama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku ndege za gisivili (ICAO) yabereye i Riyadh mu Kuboza 2023, abayobozi bashinzwe indege za gisivili ba Qatar n’u Rwanda bagiranye ibiganiro ndetse bisozwa no gushyira umukono ku masezerano yemerera amasosiyete y’indege hagati y’ibihugu byombi kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo mu bijyanye n’ubucuruzi.

 

Byongeye kandi, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na Qatar Airways byasinye amasezerano y’imikoranire azafasha abagenzi gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

 

Mu rwego rw’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa, sosiyete yitwa Hassad Food yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano agamije guteza kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi no guteza imbere ishoramari muri uru rwego.

 

Ikigo cy’imari cya Qatar (QFC), kiyoboye ibindi bigo byo mu karere iki gihugu giherereyemo cyasinyanye amasezerano na Rwanda Finance Limited (RFL) agamije gufasha mu iterambere mpuzamahanga imishinga y’ikigo cya QFC na Kigali International Financial Center (KIFC).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *