NEWS
Ibiciro bya Lisansi byagabanyutse
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, ibishya bikaba bitangira kubahirizwa saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira.
RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere litiro ya Lisansi izajya igura amafaranga y’u Rwanda 1,574 ivuye ku mafaranga 1,629, mu gihe litiro ya Mazutu izajya igura amafaranga 1,576 ivuye ku mafaranga 1,652.
Ibyo bivuze ko igiciro cya Lisansi cyagabanyutseho amafaranga y’u Rwanda 55 mu gihe icya Mazutu cyagabanyutseho amafaranga 76.
Ku isoko mpuzamahanga, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 3% guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, impuguke mu by’ubukungu zikaba zivuga ko bishobora kwiyongera kurushaho bitewe n’intambara zikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwo Hagati.
Igiciro cy’ingunguru cyageze ku madolari y’Amerika 80,93.