Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Gakingo, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ntawugayurwe Desire ukekwaho gutorokana amafaranga miliyoni 9FRW yari yarizigamiwe mu kibina.
Byatangajwe ko Ntawugayurwe yajyanye n’abagize komite y’ikimina muri SACCO y’Umurenge wa Shingiro ku wa Gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024, kugira ngo babikuze aya mafaranga, ariko nyuma yo kuyabikuza, yabaciye mu rihumye aratoroka.
SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha Ntawugayurwe, ariko kugeza ubu akaba atarafatwa.
Abaturage bibwe amafaranga bari barizigamiye bavuga ko bagiye guhura n’ibibazo bikomeye, kuko bari bategereje gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, amashuri y’abana, ndetse no kwishyura mituweri.
Umwe mu baturage yagize ati: “Turahombye cyane. Aya mafaranga nari nayageneye ubuhinzi, harimo n’abo yari agenewe amashuri y’abana. Ubu turasigaye mu bihombo bikomeye.”