Connect with us

NEWS

Umupadiri n’umucungamutungo we bakurikiranweho ubujura bw’asaga miliyari 1 Frw

Published

on

Abakozi babiri ba Kiliziya Gatolika muri Tanzania, barimo umupadiri na umucungamutungo we, barashinjwa kwiba amafaranga arenga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania (angana na 832,424,985 Frw), 100,000 by’amadolari y’Amerika, ndetse na 20,000 by’amayero.

Padiri Karoli Mganga wo muri Diyosezi ya Bunda mu Ntara ya Mara, hamwe n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bakurikiranyweho ibyo byaha. Bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Musoma aho bashinjwa ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha Mukuru w’Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yavuze ko Padiri Mganga na Mgendigendi bashinjwa ibirego 178, birimo gukora inyandiko mpimbano no kwiyitirira amafaranga binyuranyije n’amategeko.

Amoscsye yagize ati, “Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n’icyaha cyo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, iyezandonke ry’amafaranga kandi binyuranyije n’itegeko mpanabyaha, n’ibindi byaha byinshi cyane.”

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, Padiri Mganga na Mgendigendi bitabye urukiko, ariko ntibahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha imanza nk’izi.

Padiri Mganga na Gerald Mgendigendi bahise bafungwa, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 20 Kanama 2024.