Connect with us

NEWS

Spiro Rwanda yagejeje moto nshya 500 mu Rwanda

Published

on

Uruganda Spiro Rwanda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi rukomeje kwishimira umusanzu ruri gutanga mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, by’umwihariko mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, uru ruganda rwari rwahurije hamwe abamotari 150 mu rwego rwo kwishimira intambwe bagezeho, aho bose bakoze akarasisi mu mihanda y’i Kigali, bagamije kumurika moto nshya z’amashanyarazi no kugaragaza ibyiza byazo mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Iki gikorwa cyatangiriye ku cyicaro cya Spiro i Masoro, ahatangiwe moto zigera kuri 500, ibintu byatumye umubare w’izo Spiro imaze kugeza mu Rwanda ugera kuri 1,000. Akarasisi katangijwe n’abakozi ba Spiro, Atete Benigne na Akimanimpaye Odile.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ati: “Iki gikorwa ni igihamya cy’ubwiyongere bw’abashyigikiye gahunda yo gutwara abantu binyuze mu buryo burambye butangiza ikirere. Twishimiye guhuriza hamwe abamotari 150 dusangiye icyifuzo cyo kugira ejo hazaza hasukuye kandi heza.”

Imiterere y’U Rwanda Iha Moto za Spiro Akazi

Imiterere y’u Rwanda, runitwa igihugu cy’imisozi igihumbi, usanga abakora umwuga wo gutwara abantu bagorwa n’imihanda myinshi ihanamye. Moto za Spiro zigira moteri iri hagati y’amahembe n’aho motari yicara, bigatuma uburemere buringanira, bigafasha moto kugenda neza no kuzamuka imihanda ihanamye.

Ishami Rishya rya Spiro i Muhanga

Uretse iki gikorwa, Spiro iherutse gutangiza ibikorwa byayo i Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi bikorwa birimo ibiro, sitasiyo igezweho, no kumurika moto nshya byatangijwe na Kaushik Burman n’itsinda rya Spiro mu Rwanda. Ibi birori byitabiriwe n’abanyamuryango ba koperative y’abamotari barimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’abamotari batwara abagenzi mu mujyi wa Muhanga.

Gahunda yo Kwagura

Moto 25 ni zo zahawe abamotari i Muhanga, hakaba hari na gahunda yo kuzongera. Spiro yatangaje ko iyi ari intangiriro yo kwagura ibikorwa byayo mu turere tundi. Iri koranabuhanga rirateganya kugera i Huye, Bishenyi, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Nyamata na Mayange mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arun Bhandari, yavuze ati: “Iyi gahunda ntabwo ari ibirori byo kwishimira ibyo twagezeho gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu guharanira ubwikorezi burambye muri Afurika. Twishimiye kubona ingaruka nziza moto zacu zikoresha amashanyarazi zigira mu Rwanda no mu bindi bihugu.”

Gushyigikira Abagore mu Rugendo rwo Kwigira

Mu rwego rwo kubashyigikira, muri uku kwezi, Spiro yahaye moto abagore 30 bo mu Rwanda. Kuri ubu mu bihugu bya Bénin, Togo, u Rwanda na Kenya, habarizwa moto za Spiro 18,000 na batiri 40,000 ziri gukoreshwa. Batiri z’izi moto zimaze guhindurwa inshuro 10.5 million binyuze muri sitasiyo zirenga 600 ziri hirya no hino, moto zimaze gukora ingendo zingana n’ibilometero birenga miliyoni 500 mu buryo butangiza ikirere.