NEWS
Gatsibo: Batatu bafunzwe bakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore bikamuviramo urupfu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abasore batatu bo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore witwa Mbahungirehe Esther bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko Mbahungirehe Esther yitabye Imana ku wa 1 Kanama 2024, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma y’uko yakubiswe ku wa 31 Nyakanga 2024. Ibi byabereye mu kabari aho yarwanaga n’umusore witwa Nyituriki, umwe muri aba basore batatu. Mbahungirehe yakubiswe inkoni nyinshi maze ajyanwa iwabo, aho yaje kugwa ku munsi ukurikiyeho.
Ndayambaje Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yemeje aya makuru. Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abasore batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’abagize uruhare muri uru rugomo.